Inyarwanda art Studio
Kigali

Matthijs de Ligt agiye kwerekeza muri FC Barcelona

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/05/2019 20:05
0

Matthijs de Ligt kapiteni wa Ajax ashobora kwerekeza muri FC Barcelona muri Nyakanga uyu mwaka nkuko tubikesha Sky sports aho yamaze kwemerara ino kipe kuyerekezamo atanzweho asaga miliyoni 65 z’amayero.



De Ligt wafashije ikipe ye Ajax, kugera muri kimwe cya kabili mu mikino y'amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’uburayi UEFA Champions League, agiye kwerekeza muri FC Barcelona nyuma yuko amakipe yose yo mu gihugu cy'u Bwongereza ari yo Liverpool na Manchester United, yamwifuje ariko uyu myugariro wa Ajax agahitamo kujya muri FC Barcelona.

De Jong ibumoso na De Ligt iburyo

Uyu mu Holandi ufite imyaka 19 y’amavuko, akaba ari nawe kapiteni wa Ajax, yahisemo kujya muri FC Barcelona nyuma yuko inshuti ye magara bakinanaga muri Ajax, Frenkie De Jong amaze kumvikana na FC Barcelona kuyikinira nawe ahitamo kuba yakwereza Camp Nou ajyane n’inshuti De Jong.

De Ligt Kapitane wa Ajax wafashije ino kipe gutwara ibikombe bibiri yikurikiranya

Uyu myugariro wa Ajax agiye kuva muri ino kipe, nyuma yo gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona yikurikiranya ndetse no gufasha ino kipe ya Ajax, kuza muri kimwe cya kabiri cya UEFA Champions League.

Paul Mugabe/Inyarwanda.com








Bahaus

Inyarwanda BACKGROUND