RFL
Kigali

Twasuye EAV Kabutare ishuri rimwe rukumbi mu Rwanda rifite ishami (Section) rya Football–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/05/2019 16:11
1


Ku isi hose bavuga ko umupira atari impano gusa ahubwo abawukina neza akenshi usanga baranawize. Hano mu Rwanda amashuri yigisha umupira usanga atari menshi, aha usanga hari ama Academy anyuranye aho abanyeshuri biga umupira ariko bakajya no kwiga amasomo asanzwe mu bigo binyuranye.



EAV Kabutare ishuri riherereye mu karere ka Huye ryisangije kuba ari ryo shuri gusa ryigisha umupira mu Rwanda, aha bakaba bafite ishami cyangwa se Section mu ndi z’amahanga rya Football cyangwa umupira w’amaguru. Nk'uko Inyarwanda.com twabitangarijwe na Nkusi umuyobozi w’iri shuri yaduhamirije ko iri shuri ryatangiye muri 2016-2017 ndetse abanyeshuri baryo bakaba bagomba gukora ikizamini cya Leta muri uyu mwaka wa 2019.

Nk'uko uyu muyobozi yabitangarije Inyarwanda ngo muri gahunda yabo ni ukurera abakinnyi bazi ubwenge bize bazi indimi ndetse banafite ubundi bumenyi cyane ko baba baranyuze mu ishuri. Gutoranya abakinnyi baza kwiga muri iri shuri ngo bafata abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu turere aho batuye, abatoranyijwe baba baranatsinze ikizamini cya Leta bagahabwa amahirwe yo kujya kwiga muri EAV Kabutare.

EAV Kabutare

Umuyobozi w'ishuri rya EAV Kabutare,...

Muri rusange abiga ruhago biga ibintu bitatu; Gukina Football, kuba umusifuzi, kuba umuyobozi wa tekinike mu ikipe. Usibye aya masomo yibanze ariko ngo biga n’ibindi binyuranye bibafasha kuzavamo abakinnyi beza kandi banize. Kuri ubu iki kigo kirimo abanyeshuri 83 barimo abakobwa 22 bari kwiga ibijyanye na ruhago.

Uyu muyobozi w’ikigo yatangarije Inyarwanda.com ko abanyeshuri bafite baba bagomba kwiga imyaka itatu bayirangiza bagahabwa impamyabumenyi bityo ngo nta kipe bashobora guha umukinnyi mbere y'uko barangiza amasomo yabo.

REBA HANO UBWO TWASURAGA IRI SHURI RIFITE UMWIHARIKO WO KUGIRA ISHAMI RYA FOOTBALL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lulu ingabire4 years ago
    Uwo muyobozi nta kigenda cye aba bana mubashakire undi muyobozi ntacyo abafasha muri carriere yabo





Inyarwanda BACKGROUND