RFL
Kigali

Neymar yagaragaye yifotozanya na Rihanna-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/05/2019 12:26
0


Kuri iki cyumweru taliki ya 19 Gicurasi 2019, Neymar yagaragaye yifotozanya n’umuhanzikazi w’umunyamerika Rihanna, nyuma y'uko atitabiriye itangwa ry’ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona y’igihugu cya France, Ligue 1.



Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Brazil akaba n’umukinnyi wa PSG uhenze kurusha abandi wageze muri PSG avuye muri FC Barcelona aguzwe akayabo ka miliyoni 198 y’amayero, yagaraye yifotozanya n’umukanzikazi Ruhanna umwe mu bahanzi bakomeye ku isi. 

Neymar umukinnyi wa PSG washyize ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram

Neymar da Silva Santos Júnior yagaraye yifotozanya na Rihanna ashyize urutoki ku munywa, asa nk'aho acecekesha abafana basaga miliyoni 117, bamukurikirana ku rukuta rwe Instagram. Ni nyuma y'uko nta gihembo na kimwe abashije kwegukana nk’umukinnyi mu ikipe ya PSG mu mwaka w’imikino wa 2018/2019.

Neymar mu mwaka w'imikino 2018/2019 nta gihembo yegukanye

Neymar nta gihembo na kimwe yegukanye nk’umukinnyi ku bihembo bitangwa muri Ligue 1 kuri iki cyumweru, aho Kylian Mbappe yatwaye ibihembo bibiri, igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi ndetse n’igihembo cy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza mu mwaka w'imikino wa 2018/2019.

Kyliane Mbappe wegukanye ibihembo bibiri

Mbappe ufite imyaka 20 y’amavuko yishimiye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Ligue 1 aho yatsinze ibitego 30.

Mbappe wahawe igihembo cy'umukinnyi ukiri muto

Mbappe yabaye umukinyi ukiri muto muri ino shampiyona, aho Neymar we nta gihembo na kimwe yabonye. Ni nyuma yo kumara igihe kitari gito afite imvune, aho yaje mu ikipe y’umwaka muri shampiyona y’igihugu cy’u Bufaransa (Ligue 1). PSG ni yo ifite abakinnyi benshi muri ino shampiyona aho ifitemo abakinnyi batandatu ari bo: Marquinhos, Thiago Silva, Angel Di Maria, Marco Verratti, Neymar ndetse na Mbappe.

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND