RFL
Kigali

HUYE : Nyampinga w’u Rwanda Nimwiza Meghan yasoje urugendo rw’iminsi itatu yakoreraga mu ntara y’Amajyepfo –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/05/2019 9:48
1


Ku wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2019 nibwo Miss Nimwiza Meghan yatangiye urugendo rw’iminsi itatu yakoreraga mu ntara y’Amajyepfo aho ari muri gahunda yo gushishikariza urubyiruko kugana ubuhinzi ndetse anashishikariza ababusanzwemo kubugumamo. Aha uyu mukobwa asura ibigo by’amashuri akaganira n’urubyiruko rwiga akarugenera ubwo butumwa.



Nyuma yo kuva mu ntara y’Amajyaruguru aho yagiye mu karere ka Musanze, akajya mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu, Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yakomereje urugendo rwe mu ntara y’Amajyepfo aho yakoreye urugendo rw’iminsi itatu. Muri uru rugendo yagiranye ibiganiro n’urubyiruko runyuranye rwiganjemo urwiga mu mashuri yisumbuye ndetse n’urusanzwe rukora ubuhinzi.

Muri uru rugendo Miss Nimwiza Meghan wari uherekejwe na Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane bahuye n’urubyiruko rusanzwe rukora ubuhinzi mu karere ka Huye bagirana ikiganiro kirambuye kibanze ku gushishikariza uru rubyiruko gukomeza gukora ubuhinzi cyane ko atari umwuga mubi bahisemo. basuye kandi ibigo by’amashuri binyuranye birimo EAV Kabutare, Ikigo cya St Bernadette giherereye mu karere ka Gisagara aza gusoreza muri Groupe Officiel de Butare aho yasoreje uru rugendo kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2019.

Akenshi muri izi ngendo bari gukorana, Miss Meghan aba yunganirana na Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane nawe wari ufite umushinga wo kurwanya imirire mibi abinyujije mu kurema uturima tw’igikoni. Aha nawe aboneraho gukangurira urubyiruko kugerageza gukora uturima tw’igikoni yaba iwabo mu ngo cyangwa ku ishuri ndetse aho turi bakarushao kutubungabunga. Icyakora imvura nyinshi yaguye mu karere ka Huye yakomye mu nkokora ibikorwa by’ubuhinzi aba bakobwa bagombaga gukorera muri Groupe Officiel de Butare aho basoreje urugendo baganiriye n’abanyeshuri gusa.

Izi ngendo zigamije gukangurira urubyiruko kuyoboka ubuhinzi aba bakobwa barazikomereza no mu zindi ntara mu minsi mike iri imbere, kugeza ubu hatahiwe intara y'Iburasirazuba n'umujyi wa Kigali cyane ko Amajyaruguru, Iburengerazuba n'Amajyepfo bamaze kuhakorera ibi bikorwa.

GSOB

Itorero ry'ikigo niryo ryahaye abashyitsi ikaze,...

GSOB

Umuyobozi w'iki kigo Padiri Hakizimana Charles ubwo yakiraga abashyitsi abaha ikaze mu kigo ayobora

Miss RwandaMiss Rwanda

Abanyeshuri bari bitabiriye ku bwinshi,...

Miss Rwanda

Miss Iradukunda Liliane niwe wabanje kuganiriza abanyeshuri,...

Miss RwandaMiss Rwanda

Miss Nimwiza Meghan aganira n'urubyiruko rwiga muri iki kigo,...Miss RwandaMiss Nimwiza Meghan asubiza ibibazo by'abanyeshuri,...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIYONZIMA4 years ago
    NIBYIZA KOYA KOZE URWORUGENDO AKOMEREZAHO.100%





Inyarwanda BACKGROUND