RFL
Kigali

Kwibuka25: SKOL Brewery Ltd basuye urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/05/2019 12:28
0


Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu minsi ijana yo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwasuye urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi kugira ngo barusheho kumenya amateka yaranze u Rwanda.



Mu gikorwa cyabaye ku gica munsi cy’uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2019, abakozi b’uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rukorera mu Nzove, bayobowe na Ivan Wullfaert umuyobozi mukuru warwo, basuye uru rwibutso basobanurirwa neza amateka yaranze u Rwanda ndetse banerekwa aho rugeze rwiyubaka.



Abakozi ba SKOL BL bashyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 ruri ku gisozi, harimo amateka agaragaza uko abanyarwanda bari babayeho mbere ya Jenoside, muri Jenoside ya nyuma ya Jenoside aricyo gihe abanyarwanda barimo muri iyi myaka aho bashyira ingufu mu kubaka igihugu no gushaka icyateza imbere abanyarwanda kurusha kubibwamo amacakubiri yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside no muri Jenoside.



Abakozi ba SKOL Brewery Ltd ku rwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi




Ivan Wullfaert umuyobozi wa SKOL BL asinya mu gitabo cy'abashyitsi




Abakozi ba SKOL BL basuye urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi kuri uyu wa Gatanu

PHOTOS: Cyiza Emmanuel (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND