RFL
Kigali

Melody of New Hope ibarizwamo Adrien Misigaro, The Ben, Gisa...yatangiriye i Remera igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu bigo by’amashuri-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/05/2019 9:07
0


Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 17 Gicurasi 2019, Melody of New Hope yashinzwe n'umuhanzi Adrien Misigaro, yatangije igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu bigo by’amashuri.



Ku ikubitiro iki gikorwa bagitangiriye i Remera mu mujyi wa Kigali muri G.S.Remera na Martys, aho abagize Melody of New Hope babarizwa mu Rwanda baganiriye n’abanyeshuri biga muri ibi bigo byombi bakababwira ibibi by’ibiyobyabwenge bityo bakabasaba kubireka no kubirwanya. Ni umuhango wari witabiriwe n’abakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2019, abayobozi b’ibigo ndetse na Pasiteri Jean Desire Ntawiniga wabwiye uru rubyiruko ibibi by’ibiyobyabwenge na cyane ko nawe yigeze kubikoresha.

Abakobwa bari muri Miss Rwanda bari bitabiriye iki gikorwa

Amani Laurent uhagarariye Melody of New Hope

Amani Laurent wari uhagarariye Melody of New Hope yagize ati:”Turi itsinda rya Gikirisitu rirwanya ikoresha rw’ibiyobyabwenge, aho twarishyizeho kugira ngo dutangize kubikumira mu rubyiruko, uyu munsi twahereye muri ibi bigo bibiri, dufite ibihembo tuza gutanga aho tuza gukora video ndetse na Audio, umunyeshuri cyangwa itsinda, rizashobora kuza ku mwanya wa mbere, mu kuvuga, kwandika cyangwa kuririmba ndetse n’umuvugo wamagana ibiyobyabwenge”.


Iki gikorwa kandi kitabiriwe na Pasiteri Jean Desire wahaye ubutumwa abanyeshuri ababwira ibibi by’ibiyobyabwange, ndetse abaha n’ubuhamya bw’uko nawe yabinyuzemo.

Pasiteri Jean Desire wahembye umunyeshuri wasusurukije bagenzi be

Pastor Jean Desire yagize ati:”Nakoze amanyanga menshi, nari narize nk'uko namwe mwiga. Mfungwa naciye kuri Televiziyo, Radio ndetse n’ibinyamakuru byinshi bitandukanye. Narafunzwe nkigera muri gereza narihebye cyane, ntangira kunywa ibiyobyabwenge, aho Imana yaje kunsanga mbasha kwihana ndabireka mureke kunywa ibiyobyabwende ndetse nabatarabinywa ntimuzabinywe ukundi”.

Umuhanzi Gisa cy'Inganzo yahaye ubutumwa abari bitabiriye iki gikorwa

Umuhanzi Gisa Cy'inganzo yataramiye abari bitabiriye iki gikorwa aho yabahaye ubutumwa bw’umwihariko. Yagize ati:”Mpagarariye abandi bahanzi batari hano, bari hanze y’u Rwanda harimo Adrien Misigaro na The Ben. Bambwiye ngo mbabwire ngo: ibiyobyabwenge ni bibi iyo ubinyweye wiga nabi kandi ntushobora kuba Doctor ubinywa ntushobora kuba umuntu ukomeye unywa ibiyobyabwenge. Ababinywa mubireke abatabinywa nanwe mwirinde kubinywa ndetse munigisha bangezi banyu muzi babinywa kubireka.”

Abanyeshuri bari baje ari benshi

Umuyobozi w’ikigo cya Matrys Eduard Nkurikiyumukiza yashimiye abateguye iki gikorwa ndetse anasaba ababyeyi ko babafasha kurera aba bana kuko ari bo Rwanda rw'ejo. Yavuze ati:”Mu by’ukuri ntanywebwa ry’ibiyobyabwenge riri hano, ariko iyo umuntu yigisha ahozaho nk'uko umuvugabutumwa yigisha uyu munsi ejo agakomeza ndetse n’undi munsi. Dufite ikibazo cy’abana batagira amahirwe yo kurerwa n’ababyeyi, aho usanga bamwe basa nabirera. Iyo umwana atabonye inshingano z’umubyeyi, hari igihe ashobora kubona undi akamugira inama akamwumvisha ibyiza byabyo”.

Umuyobozi w'ikigo cya Matrys Eduard Nkurikiyumukiza

Yakomeje agira ati “Ndasaba ababyeyi kudufasha, nibave mu bintu byinshi bituma bibagirwa abana. Abana nabo nibumve ibyo tubabwira bareke ibikorwa bibi ndetse kandi birinde ingeso mbi”.

Abanyeshuri bari babukereye

Umuryango Melody of New Hope watangijwe na Adrien Misigaro umuhanzi nyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kugeza ubu uyu muryango urimo abahanzi benshi batandukanye harimo The Ben, Gisa Cy'iganzo ndetse n’abandi. Ufite intumbero yo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyuruko, ku babinywa ndetse no kurinda abatabinywa kubinywa.


Melody of New Hope mu kuramya no guhimbaza Imana

REBA ANDI MAFOTO Y'IKI GIKORWA 

Abanyeshuri bari bitabiriye iki gikorwa aho salle yuzuye bamwe bagahagarara








Niyonkuru Philemon yemerewe gukorerwa indirimbo video na audio ahita ahabwa n'amafaranda 10.000Rwf


Sam Rwibasira ni umwe mu bagize Melody of New Hope

Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND