RFL
Kigali

CYCLING: Kuri iki Cyumweru SKOL Fly Cycling Club iratanga amahirwe ku bana bafite impano mu gutwara igare

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/05/2019 14:21
0


Kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2019 ni bwo ikipe y’umukino w’amagare iba mu biganza by’uruganda rwa SKOL, Fly Cycling Club izongera gutanga amahirwe ku bakiri bato bafite impano yo gutwara igare bityo bakaba bakwinjizwa muri iyi kipe.



Ubuyobozi bw’iyi kipe bwizera ko mu bice bitandukanye by’igihugu hari abana bakiri bato bafite amakipe cyangwa bakina ku giti cyabo ariko bakaba babura aho bigaragariza kugira ngo bakine mu buryo bwa nyabwo bityo bakaba bazanye amahirwe kuri buri mwana ufite impano muri uyu mukino umaze kugira ijambo mu Rwanda.

Igikorwa cya Fly Cycling Club cyo gutoranya abana bafite impano mu mukino w’amagare kizabera mu cyanya cyahariwe inganda n’ubucuruzi (Kigali Free Trade Zone) i Nyandungu.

Muri iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya kabiri, hemewe abakinnyi batarengeje imyaka 17 y’ubukure bazatangira irushanwa saa tatu z’igitondo (09h00’). Abakinnyi 20 ba mbere bazahembwa ibihembo birimo amafaranga y’u Rwanda n’ibindi.


Ni amarushanwa abera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro

Ntembe Jean Bosco perezida w’ikipe ya Fly Cycling Club iterwa inkunga 100% n’uruganda rwa SKOL avuga ko kuri iyi nshuro abakinnyi bashaka kugaragaza impano bazakora intera ya kilometero 54 (54 Km) aho bazazenguruka umuhanda wo mu nganda inshuro icyenda (9) mu gihe abasiganwa mu cyiciro cy’abasanzwe bakina bazakora intera ya kilometero 110 (110 Km) kuko bo bazazenguruka inshuro 18.

Abakinnyi bazaba bashaka kugaragaza impano bazakoresha amagare asanzwe (Pneu Ballons) mu gihe abasanzwe bakina uyu mukino bazakoresha amagare y’umwuga (Professional Bikes). Abakinnyi batatu ba mbere muri Pneu Ballons bazahita bashyirwa mu ikipe ya SKOL Fly Cycling Club.


Abazaba bashaka kwerekana impano ngo bazakinire Fly Cycling Club, bazakoresha amagare y'amapine abyimbye (Pneu Ballons)

Aganira na INYARWANDA, Ntembe yavuze ko ku nshuro iheruka bakoze isiganwa hitabira amakipe abiri asanzwe ahatana mu marushanwa akomeye ariko kuri iyi nshuro amakipe aziyongera kuko na Cycling Club for All y’i Huye iheruka gutegura Tour de Huye nayo izaba ihari.,

“Ubushize twari dufite amakipe abiri asanzwe mu mukino wo gusiganwa ku magare ariko kuri iki Cyumweru hazaba hari amakipe arenze ayo twari dufite. Twiteguye ko amakipe yose asanzwe arushanwa mu Rwanda azaba ahari kandi twateguye neza”. Ntembe


Ntembe Jean Bosco (Iburyo) aganira na Habimana Jean Eric watwaye Tour de Huye mu bakiri bato 

Kuwa 31 Werurwe 2019 ubwo habaga irushanwa ryo gushaka abakinnyi bafite impano, ikipe ya Benediction Excel Energy Continental Team yari yaserukiwe n’abakinnyi bayo bakina ku rwego rw’abakuru n’abato. Gusa kuri ubu bitewe nuko abenshi muri aba bakinnyi bari muri Tour de Limpopo muri Afurika y’Epfo, Ntembe yavuze ko iyi kipe izahagararirwa n’ikipe yiganjemo abakiri bato bayo.

“Benediction ni imwe mu makipe asanzwe akina yitabiriye ubushize ariko ubu kuko bagiye muri Afurika y’Epfo mu marushanwa, bazahagararirwa n’ikipe y’abakiri bato ndetse wenda n’abandi bakinnyi basigaye ariko bari mu cyiciro cy’abakuze”. Ntembe

Mu bakinnyi ba Benediction Excel Energy Continental Team bari mu Rwanda ariko basanzwe bakina amasiganwa akomeye barimo; Byukusenge Patrick na Rene Jean Paul Ukiniwabo.


Byukusenge Patrick (BEX) ubwo yari mu isiganwa riheruka mu cyanya cyahariwe inganda 

Andi makipe yitezwe muri iri rushanwa arimo Les Amis Sportifs de Rwamagana, Nyabihu Cycling Club, Karongi Cycling Club, Huye Cycling Club For All n’andi yose asanzwe ahatana mu marushanwa ategurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY).


Bizimana Theogene yari yaserukiye abandi mu gutwara amagare asanzwe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND