RFL
Kigali

Mevis&Godwin bakoranye indirimbo ‘Uwawe’ na Tom Close basabiye ubufasha kuri instagram

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/05/2019 17:40
1


Itsinda Mevis&Godwin ryashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya bise ‘Uwawe’ bakoranye n’umuhanzi Muyombo Thomas [Tom Close] bavuga ko bamusabye ubufasha binyuze ku rubuga rwa instagram.



Umunyarwanda Dusabimana Herve Germain ukoresha izina rya Mevis mu muziki yahuje imbaraga n’umunya-Nigeria Onuike Godwin Ugochukwu [Godwin] bakora itsinda bise Mevis&Godwin. Bombi bamaze imyaka ibiri batangiye urugendo rw’umuziki nk’umuziki.

Imbarutso yo guhura ni studio Dream Records y’i Remera bahuriyemo mu mpera za 2017. Biyemeje gukora umuziki mu njyana ya Afrobeat bakarenga umupaka. Bahereye ku ndirimbo ‘Turambane’ bakurikizaho indirimbo ‘Tayari’ bakoranye na Mr Kagame ndetse na ‘Uwawe’ bakoranye na Tom Close. 

Mu kiganiro na INYARWANDA, Mevis yavuze ko mu mpera y’umwaka  2018 aribwo yandikiye Tom Close ku rubuga rwa instagram amusaba ko yabafasha bagakorana indirimbo. Ngo guhitamo gukorana indirimbo na Tom Close n’uko babonye ari umuhanzi wujuje buri kimwe cyose gikenewe kandi ukunzwe.

Avuga ko yabumvise vuba ariko abagira inama yo gukorera muri studio zigezweho. Ati “…Ndabyibuka nari ndi kuri instagram ndamubwira nti bite akimara kunsubiza ngo ni byiza nanjye nahise nandika igitekerezo cyanjye mubwira ko tumusaba ubufasha tugakorana indirimbo.” 

“Yansubije ko bitagoye ahubwo bisaba gukorera muri studio nziza tugakorana na ‘director’ mwiza ibindi byo nta kibazo.”

Mevis yakomeje avuga ko indirimbo bafatanyije kuyandika na Tom Close ndetse ngo muri studio yagiye abungura ibitekerezo mu bijyanye n’imyandikire y’indirimbo n’uburyo bitwara muri studio. 

Mevis&Godwin bashimye bikomeye Tom Close wabashije mu ndirimbo 'Uwawe'

Mevis&Godwin nibo bishyuye buri kimwe cyose kuri iyi ndirimbo bise ‘Uwawe’. Yashimye bikomeye Tom Close wabagaragarije kwicisha bugufi avuga ko ari umuntu w’umugabo.  

Ati “…Ni umugabo ukomeye cyane! Mushobora kuba muri gukora agahita akugira inama…Ni umuntu uba wumva ko wagira icyo umukuraho. Ni umuntu ushobora kuguha ibitekerezo byakubakira ejo hazaza.”

Aba basore bombi bavuga ko mu myaka itanu iri imbere bashaka gukora umuziki mwiza kuko bawukunze. Basaba abanyarwanda kubashyigikira mu rugendo rw’umuziki batangiye bisunze injyana ya Afrobeat.

Mevis&Godwin bashyize hanze indirimbo 'Uwawe' bakoranye na Tom Close

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UWAWE'  MEVIS&GODWIN BAKORANYE NA TOM CLOSE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ange4 years ago
    turabashyigikiye kbsa, amahirwe masa mu rugendo rwanyu Tom close is an angel!!!!





Inyarwanda BACKGROUND