RFL
Kigali

Tonzi yazanye agashya ko kugurisha Album ye “Akira” kuri Flash Disk -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/05/2019 18:51
0


Tonzi ni umuhanzikazi babahanga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, uyu muhanzikazi ufite abakunzi batari bake mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Isooko” ahuriyemo n’abandi bahanzi barimo Bill Irakoze na Brian Blessed, ubwo yatuganirizaga kuri iyi ndirimbo uyu muhanzikazi yanaduhishuriye album ye iheruka ari kugurish



Mu kiganiro kihariye yahaye Inyarwanda Tonzi yaduhishuriye ko nyuma yo kuzenguruka yitegereza uburyo abantu bagura indirimbo we yahisemo guhindura uko agurisha Album ye, ati” Urumva kugura CD biragorana bitewe nuko iterambere ryihuta, akenshi usanga umuntu atakigira aho acurangira CD ahubwo akeneye kugurisha ibihangano bye kuri Flash Disk. Nanjye rero nagerageje kujyana n’ibihe.”

Tonzi yatangarije Inyarwanda ko Album ye iboneka ahantu hanyuranye harimo ku cyicaro cya Alpha Entertainment, ariko by’umwihariko kugeza ubu uwayishaka akaba yamuganiriza anyuze ku mbuga nkoranyambaga cyane ko yashyizeho uburyo bwo kumubona akayimugezaho cyane ko itanahenze, Tonzi yagize ati “ Flash Disk iriho Album yanjye igura amafaranga ibihumbi icumi (10000frw) ifite 8GB bivuze ko uvanyeho umwanya uriho indirimbo zanjye nawe ushobora kuyikoresha ibikorwa byawe bindi ushaka kandi ukaba unteje imbere.”

“Akira” ni Album ye Tonzi ya karindwi yanarangije gukoraho kuri ubu akaba yatangiye gukora kuri Album ye ya munani ahereye ku ndirimbo “Isooko” twagarutseho  haruguru. Tonzi asoza ikiganiro yagiranye na Inyarwanda yasabye abakunzi ba muzika kureka gushaka kumvira umuziki w’abahanzi babanyarwanda ubuntu cyane ko bidateza imbere umuhanzi.

Iyi Flash Disk iriho album ya karindwi ya Tonzi iriho indirimbo nka ;Akira,Aho,Amatsiko,Sikubwanjye,Umwizerwa,Niwe niwe,Na ijue, Yesu akunda abana, I am a victor, Twishime,Bonne Annee n’inyongezo yise Sijja muvako.

TonziFlash iriho album ya 7 ya Tonzi

Tonzi

Iriho indirimbo ziri kuri Album uko zakabaye, usibye umwanya uriho album flash wanayikoresha ibindi ushaka,...TonziNi Flash Disk isanzwe yakoresheje ibikika neza cyane,...kandi ntihenze.

IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA TONZI MU BURYO BW'AMASHUSHO KIRABAGERAHO VUBA CYANE,...

REBA HANO  INDIRIMBO “ISOOKO”YAKORANYE NA BRIAN BLESSED NA BILL IRAKOZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND