RFL
Kigali

CYCLING: Umunsi wa 2 wa Tour de Limpopo wasize Benediction Excel Energy mu myanya 18 ya mbere

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/05/2019 17:13
0


Kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2019 ubwo hakinwaga agace ka kabiri ka Tour de Limpopo muri Afurika y’Epfo, umukinnyi wa Benediction Excel Energy yabaye Nzafashwanayo Jean Claude waje ku mwanya wa 18 ku rutonde rusange.



Kuri uyu wa Kane, abasiganwa bakoraga urugendo ruva Polokwane bagana i Tzaneen ku ntera ya kilometero 96 (96km). Uru rugendo rwaje kurangira Brown Connor umunyafurika y’Epfo ukinira Team Dimension Data for Qhubeka n’ubundi yo muri iki gihugu. Brown yakoresheje 2h16’46”.

Mugisha Samuel umunyarwanda ukinira Team Dimesnion Data for Qhubeka yaje ku mwanya wa 13 asigwa amasegonda icumi (10’’).


Agace ka kabiri ka Tour de Limpopo kabaye kuri uyu wa Kane 

Nzafashwanayo Jean Claude wa Benediction Excel Energy Continental Team yaje ku mwanya wa 18 asigwa umunota umwe n’amasegonda 11 (1’11”) cyo kimwe na Manizabayo Eric bita Karadio waje ku mwanya wa 19.

Uwizeyimana Bonaventure yaje ku mwanya wa 41 asigwa iminota itandatu n’amasegonda 51” (6’51”), Munyaneza Didier aba uwa 55 asigwa 6’53”. Nkurunziza Yves yaje ku mwanya wa 85 asigwa 19’09” ari imbere ya Jean Bosco Nsengimana waje ku mwanya wa 86 asigwa 19’10”.


Mugisha Samuel (Ibumoso) na Manizabayo Eric (Iburyo)

Tour de Limpopo 2019 irakomeza kuri uyu wa Gatanu bakina agace ka gatatu kazaba kava Tzaneen – Modjajieskloof -Tarantaal –Coachmans urugendo rwa kilometero 101(101km).


Benediction Excel Energy Continental Team muri Afurika y'Epfo

PHOTOS: BEX






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND