Muri izi mpera za shampiyona 2018-2019 amwe mu makipe yaranzwe n’ikibazo cy’amikoro macye ashingiye mu ibura n’itinda ry’imishahara y’abakinnyi. Kuri ubu iki kibazo cyongeye kugaruka muri Mukura Victory Sport ikipe ibariwa mu karere ka Huye.
Mu gihe
habura iminsi micye ngo ukwezi kwa Gicurasi 2019 kurangire, abakinnyi ba Mukura
Victory Sport nabo barabura iyo minsi ngo buzuze amezi ane (4) badakora ku
mushara wa buri kwezi bakiniye iyi kipe ifite igikombe cy’Amahoro cya 2018.
Nk’uko amwe
mu makipe yagiye abikora ugasanga abakinnyi banditse ibaruwa bagashyiraho
amazina yabo bose nta n’umwe uvuyemo barangiza bagashyiraho umukono, byageze
muri Mukura Victory Sport birangira abakinnyi bananiwe kumvikana aho bamwe banze
gusinya.
Abakinnyi ba Mukura VS barabaza imishahar yo kuva muri Gashyantare 2019
Umwe mu
bakinnyi ba Mukura VS wavuganye na INYARWANDA yavuze ko bari bamaze kunoza
umugambi wo kwandika bagasinya ku ibaruwa ko batazakora imyitozo yo kwitegura
Marines FC ariko ngo babigejeje kuri bagenzi babo barabyanga.
“Twebwe muri
Mukura nubwo bitavugwa nuko abenshi mu bakinnyi bagira ubwoba kuko nk’ubu twari
twamaze kumvikana ko twandika ibaruwa tugasinyaho ko duhagarika imyitozo ariko
bamwe banze icyo cyifuzo duhita tubyihorera”. Umukinnyi
Undi mukinnyi yagize ati” Abayobozi batangira batubwira ko bari kubicyemura, amezi abiri agashira, atatu akajyamo kuko nk’ubu tumaze amezi atatu yuzuye dore n’ukwa kane kugiye kuzura. Nk’ubu hari abakinnyi bamzwe bamaze kwisubirira i Kigali bavuga ko barwaye ariko barabeshya ni ikibazo cy’ubukene”. Umukinnyi.
Abakinnyi ba Mukura VS bananiwe guhuza umugambi
Twagerageje
kuvugana na Nayandi Abraham usanzwe avugira iyi kipe ya Mukura VS ntibyakunda
kuko telephone ye yamaze igihe kitari gito ayivugiraho. Aha yari kutubwira nibura icyizere atanga ku kibazo abainnyi bafite ariko ntabwo twagize ayo mahirwe.
Ikibazo cy’itinda
ry’imishahara muri Mukura VS giheruka muri Mutarama 2019 ubwo abakinnyi n’ubundi
bishyuzaga amezi ane (4) kuko icyo gihe baherukaka amafaranga muri Nzeli 2018.
Nyuma gato aba bakinnyi baje guhembwa amafaranga yose icya rimwe. Gusa kuri ubu
bari kwishyura imishahara ya Gashyantare, Werurwe na Mata mu gihe na Gicurasi
2019 ibira iminsi itari myinshi ngo amezi ane yuzure.
Mu gihe
shampiyona 2018-2019 imaze gukinwa imikino 27, Mukura VS iri ku mwanya wa
gatatu n’amanota 52 mu gihe kuri ubu bari kwitegura gucakirana na Marines FC
kuri uyu wa Gatandatu kuri sitade Huye.
TANGA IGITECYEREZO