RFL
Kigali

The Ben agiye gutaramira i Dubai mu gitaramo gihuza abahanzi b'ibyamamare ba Afurika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/05/2019 6:53
1


Mugisha Benjamin wamamaye ku izina rya The Ben ni umwe mu bahanzi bakomeye ndetse bari ku gasongero k’abakunzwe muri muzika y’u Rwanda, uyu watangiye gushaka uko apfumura mu ruhando mpuzamahanga ngo amenyekanishe muzika ye, kuri ubu yatumiwe mu bitaramo cya ‘One Africa Music Fest’.



Nkuko bigaragara ku rutonde rw’abahanzi bazitabira ibi gitaramo bizitabirwa n'ibyamamare binyuranye ku mugabane wa Afurika, ahazaba harimo; Wiz Kid,Diamond, Eddy Kenzo,WyclefJean,Tiwa Savage,Tekno, Burna Boy,Harmonize, 2Baba wamamaye nka 2Face kimwe nabandi benshi bazitabira ibi bitaramo bifatwa nk’ibyambere bikomeye ku Isi bihuza abahanzi benshi b’ibyamamare mu muziki wa Afurika.

Iki gitaramo cyamamaye ku izina rya “One Africa Music Fest” ni igitaramo ngarukamwaka gihuza abahanzi benshi b'ibyamamare muri Afurika kibera hanze y'uyu mugabane mu rwego rwo gukundisha abahandi muzika ya Afurika ndetse no gukumbuza umuziki wa Afurika abanyafurika batuye hirya no hino ku Isi. Muri uyu mwaka, byitezwe ko kizabera ahantu hanyuranye cyane ko Dubai hatangajwe nyuma yp gutangaza ikizabera i New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 10 Kanama 2019. Mu gihe Dubai ho iki gitaramo kizaba tariki 15 Ugushyingo 2019.

The BenThe Ben agiye gutaramira i Dubai...

Mu kiganiro Inyarwanda yagiranye na The Ben mu minsi ishize ubwo yatangazwaga nk'umuhanzi watumiwe mu kizabera i New York yaduhamirije ko mu by’ukuri ari iby’agaciro kwitabira igitaramo nkikingiki kirimo abahanzi b’ibyamamare muri Afurika atangaza ko nawe azakora uko ashoboye kose akerekana ko umuziki w’u Rwanda nawo ari umwe mu miziki myizi

Twibukiranye ko The Ben kuri ubu ari umuhanzi ufite indirimbo zinyuranye zigezweho mu Rwanda aho aheruka gushyira hanze indirimbo yise”Fine Girl” na “Naremeye” zikunzwe ku rwego rwo hejuru hano mu Rwanda. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • omar4 years ago
    TWESE NKABANYARWANDA DUHAGURUKIYE HAMWE TUGAKUNDA ABAHANZI BACU TWAGERA KURE KUKO ABAHANZI BACU BAFITE UBUSHACYE BWOGUKORA CYANE HARABURATWE BAJENERWA BIKORWA KANDI NITANGAZA MAKURU RYACU RIKWIYE KWITA KUMUZIKI WACU KURUTA UWO HANZE. THEBEN TURAMWISHIMIYE NAKOMEZE AFATE IDARAPO RYUMUZIKI WO MURWANDA.





Inyarwanda BACKGROUND