RFL
Kigali

Mugheni Kakule Fabrice yatwaye igihembo cya SKOL na MG nk’umukinnyi wa Mata 2019 muri Rayon Sports - AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/05/2019 19:48
1


Mugheni Kakule Fabrice atwaye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri Mata 2019 nyuma yo gutorwa n’abafana ku mbuga za interineti za March Generation Fan Club na SKOL.



Mugheni Kakule Fabrice ni umwe mu bakinnyi beza bakina hagati mu Rwanda by’umwihariko mu ikipe ya Rayon Sports, akaba yahawe iki gihembo nyuma yo kuba agiye gusoza shampiyona 2018-2019 ari kumwe na Rayon Sports aherukamo mu mwaka w’imikino 2016-2017.



Mugheni Kakule Fabrice yahawe igihembo cya Mata 2019

Mugheni Kakule Fabrice yatwaye iki gihembo atsinze Mutsinzi Ange Jimmy na Sarpong Michael bari kumwe ku rutonde rwa nyuma rw’abakinnyi bahataniraga iki gihembo.


Muvunyi Paul perezida wa Rayon Sports ashyikiriza igihembo Mugheni Kakule Fabrice 


Muvunyi Paul (Ibumoso) perezida wa Rayon Sports yicaranye na visi perezida we Me.Fred Muhirwa 

Nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2019, Mugheni Kakule Fabrice yashimye March’Generation Fan Club yazanye iki gitekerezo anashima cyane abakinnyi bagenzi be bagiye bamufasha muri Mata 2019.

“Ni ibyishimo kuri njyewe kandi bikaba ibyishimo by’ikipe yanjye Rayon Sports n’abakinnyi dukinana kuko iki gihembo ni icyacu. Ndashima March’ Generation itanga iki gihembo kuko gitanga imbaraga ku bakinnyi ba Rayon Sports bityo n’umusaruro w’ikipe muri rusange ukaboneka”. Mugheni


Mugheno Kakule Fabrice aganira n'abanyamakuru

Iyi gahunda yazanywe bwa mbere n’itsinda ry’abafana ba Rayon Sports rihuza abibumbiye mu cyo bise March’Generation Fan Club. Nyuma ni bwo baje kwihuza n’uruganda rwa SKOL muri gahunda yo kugira ngo igikorwa kigire ingufu n’agaciro kisumbuyeho.


Abafana ba Rayon Sports bakunze kuryoherwa n'iyi gahunda   


Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bari muri uyu muhango 

PHOTOS: Iradukunda Desanjo (Inyarwanda.com)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SARUPONGO4 years ago
    UBUTAHAMUZAGIHE SARUPONGO





Inyarwanda BACKGROUND