RFL
Kigali

Apple.inc yajyanywe mu nkiko n'abakiriya bayo kubera amafaranga y'umurengera ibaca kuri Applications ziva kuri “App Store”.

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:15/05/2019 18:17
0


Kuwa 13 Gicurasi 2019 ni bwo Apple yajyanywe mu rukiko n'abaguzi bayo aho bayishinza kubaca amafaranga y'umurengera kuri Applications bakura mu bubiko bwa apple “App store” ndetse hakaziramo n'abubatsi b'izi programs (soft developers) bacibwa 30% y'ayinjiye kuri applications, igashinjwa no kwiharira isoko byateye Apple kwijujutirwa bikomeye.



Apple ni ikigo cyubatse amateka mu bijyane n’ikoranabuhanga rigezweho binyuze mu dushya kigira tudashira. Ubu iki kigo kiri mu mazi abira aho icyizere cyari gifitiwe kiri kuyoyoka biturutse ku mafaranga baca abakiriya bayo kuri izi applications ziboneka kuri Apple app store y'iki kigo. ‘’App store’’ni ububiko bwa za program cyangwa software, aho umuntu ajya ashaka izi program zikoreshwa muri mudasobwa cyangwa muri telephone njyendanwa. Kuri ubu iyo uvuze ijambo app store benshi bahita bumva Apple App store na Google play store, aho ubu bubiko buri mu bwihariye isoko rya za softwares ku isi hose.

App Store ya Apple na Google play ya Google

Image result for apple vs play store images

Play store ni ububiko bwa application bw'ikigo cya Google naho App store ni ububiko bw’ikigo cya Apple kuri ubu kiri mu matage ku bw'ikibazo gifitanye n'abakiriya bacyo. Play store ikoreshwa n'umubare mwinshi kuruta App store, ndetse Play store birahendutse kugura applications zayo kuruta App store ya Apple. Apple store ikoresha IOS naho Google play ikoresha Android isaba ubumenyi buhambaye ugereranije na IOS ya App store. Kucyegeranyo cyakozwe na buildfire.com batubwira ko Play store iri ku mwanya wa mbere naho App store ikaba ku mwanya wa kabiri. Play store ifite applications miliyoni 2.6 naho App store ifite applications miliyoni 2.1.

Image result for apple monopoly images

Nk'uko bigaragara ku ifoto aha harikwibazwa niba Apple yarihariye isoko nk'uko ibiregwa.

Kuri ubu ikigo cya Apple cyajyanywe mu nkiko n'abaguzi baza applications z'iki kigo biturutse ku kuba bacibwa amafaranga menshi kuri izi applications bakura App store ya apple. Aha ikirego kirimo ni uko baca abubatsi ba za applications (software developers) 30% kuyo binjije bakuye muri applications zavuye muri ubu bubiko bwabo ndetse bagashinjwa kwiharira isoko mu gucuruza applications zikora mu bikoresho byabo kuko n'ahandi zava atari muri ubu bubiko. Iki cyaha ni cyo bise ‘’Antitrust case’’.

Image result for apple antitrust images

Nk'uko ifoto ibigaragaza

Antitrust ni itegeko rya Leta Zunze Ubumwe za America rirwanya ukwikubira isoko kw'amasosiyete amwe n'amwe mu rwego rwo kubungabunga uburenganzira bw'abaguzi kugira ngo bazajye bahendukirwa mu gihe hari ikigo cyabikoze nibwo babyita "Antitrust case". Aha Apple bayishinje iki cyaha, gusa yiregura ivuga ko abakoresha IOS atari abakiriya bayo ahubwo ko bagura n'abubatsi b'izi programs (developers) nyuma aba developers bakaba abakiriya ba Apple. Bakomeza bavuga ko amafaranga bagurisha izi programs ashyirwaho n’abazikora (developers) atari Apple ibikora. Banongeraho ko bafite uburenganzira bwo kujya n'ahandi. Apple.inc imaze kuvuga ibi byatumye urujijo rugumaho urukiko rwemeza ko ikibazo kigikomeje.

Image result for apple antitrust images

Iyi foto irerekana buryo ki amafaranga acibwa abaguzi ba Apple anyura muri Apple nyuma aba developers bakayabona apple yamaze gukuramo ayayo n'ubwo bagomeje kubihakana.

Icyaha cya Antitrust kiri guhama Apple bari kuregwa n'abakiriya bayo, gusa ubuyobozi bwa apple bwahakanye ibi bwivuye inyuma. Gusa ntabwo ari ubwa mbere Apple irezwe kuri iki kibazo dore ko muri Werurwe ikigo gicuruza umuziki Spotify cyatanze ikirego ko Apple ibaca amafaranga angana 30% y'ayo binjije kuri Applications yayo. Gusa ntabwo uru rubanza urukiko rwahise rurufatira umwanzuro kuko byabaye urujijo abanyamategeko baburanira abakiriya ba Apple, biba ngombwa ko urukiko rubohereza mu nzego zo hejuru.

Nubwo urubanza rugikomeje, uru ruganda ruri mu mazi abira kuko abaguzi ndetse n’icyizere biri kurushiraho biturutse kuri iyi myivumbagatanyo ishingiye kuri iki kibazo cyo kwiharira isoko ari nayo ntandaro yo guca amafaranga abagura program ndetse bagaca amafaranga angana na 30% ku bubatsi baza programs (developers) ku yo bagurishije programs zabo. Gusa umwanzuro ni uwa buri wese wo guhitamo ibimunogeye. Ntitwareka kuvuga ko iki kibazo kizana ingaruka mbi ku bantu bose batuye isi n'ubwo utahita ubibona ariko irahari kuko turi ku isi ifite ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga aho igicuruzwa kimwe gihenda bigatuma n'ibindi bihenda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND