RFL
Kigali

VIDEO: “Ntabwo ndi umwana ushobora kwikura ku mata”-Gihozo Pacifique avuga ku itandukana rye na Kikac Music

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/05/2019 16:33
0


Umuhanzikazi Igihozo Pacifique [Gihozo] washyize ahagaragara indirimbo nshya ‘Njye gusa’, yavuze ko guhagarika imikorere ye n’inzu ireberera inyungu z’abahanzi, KIKAC Music byatewe n’uko hari byinshi bitubahirijwe kandi byari biri mu masezerano bagiranye mbere y’uko batangira gukorana.



Gihozo yatangiye urugendo rw’umuziki mu 2017. Afite indirimbo zirindwi amaze gushyira hanze, esheshatu zakorewe amashusho uretse imwe gusa. Avuga ko atarinjira muziki yumvaga ko mu myaka ibiri azaba agejeje nibura indirimbo 40 ariko ngo amaze kubyinjiramo yasanze atari ko bimeze.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Gihozo yavuze byinshi ku buzima bwe, urugendo rw’umuziki we n’ibyamuciye intege kuva atangiye. Yanavuze kandi ku ihagarikwa ry’amasezerano yari yaragiranye na KIKAC Music yasheshwe muri Mutarama 2019.   

Uyu muhanzikazi yavuze ko kuva muri Kikac Music byaturutse ku kuba hari ‘ibintu bitari bimeze neza’ kandi ngo ntabwo ari umwana wo kwikura amata ku munwa’. Yagize ati “….Iyo ibintu byanze nyine biba byanze ntabwo twashoboye gukorana nyine mfata ‘decision’ ndahava n’ubwo yari ikomeye. Kwikura ku bantu wabonye bagufasha n’ibintu biba bigoye ubona bagiye kwishyura buri kimwe cyose ugiye gukora,..Hari ibintu byinshi nabonaga tutari gukorana neza twavuzeho mbere y’uko dusinyanya nkabona ntabwo biri kuba,”  

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NJYEWE GUSA' YA GIHOZO PACIFIQUE

Yavuze kandi ko indirimbo ye ‘Njyewe gusa’ ari igitekerezo yakuye ku nshuti ye kandi ko yasanze ari inkuru y’abantu benshi. Yavuze ko uwamuganiriye iyi nkuru akimara kumva iyi ndirimbo yabyishimiye amubwira ko 'yamuvugiye'. Ahamya ko zimwe mu mbogamizi yahuye nazo kuva atangiye umuziki harimo no kuvugwaho amakuru adahuye n'ukuri. 

Gihozo avuga ko yatandukanye na Kikac Music kubera ko hari ibyo batubahirizaga

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GIHOZO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND