RFL
Kigali

Police FC izaba idafite Ngendahimana na Mushimiyimana ikomeje kwitegura SC Kiyovu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/05/2019 13:30
0


Nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona, Police FC iri kwitegura guhura na SC Kiyovu mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona uteganyijwe ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2019.



Police FC izakina uyu mukino idafite Mushimiyimana Mohammed na Eric Ngendahimana abakinnyi bombi bo hagati bafite ibibazo bitadukanye. Mushimiyimana Mohammed afite ikibazo yagize cyo kubabara mu mpande z’ivi mu gihe Eric Ngendahimana kapiteni w’iyi kipe afite amakarita atatu y’umuhondo.



Eric Ngendahimana kapiteni wa Police FC ntazahura na SC Kiyovu 



Muhsimiyimana Mohammed ubwo yari ageze ku kibiga cy'imyitozo kuri uyu wa Gatatu

Police FC kandi muri uyu mukino ntabwo izaba ifite Iyabivuze Osee ufite ikibazo mu itako dore ko kuva ku mukino batsinzwemo na Rayon Sports nta wundi mukino arakina bityo akaba kuri uyu wa Gatatu yari yakomeje imyitozo yo gukora ku mupira mu buryo bworoheje.



Iyabivuze Osee ntazakina na SC Kiyovu 

Abandi bakinnyi bagishidianwaho barimo Hakizimana Kevin bita Pastole ufite ikibazo cy’ino mu gihe Ndayishimiye Celestin ukina inyuma ibumoso nawe amaze igihe akora imyitozo ariko igihe cyo kuba yakina umukino kizagenwa n’abatoza b’ikipe  nyuma yuko uyu mugabo yabazwe imvune yari afite mu ivi.



Myugariro Ndayishimiye Celestin avuga ko ameze neza ku buryo yakina iminota 90

Police FC kuri ubu mu mikino 27 ifite amanota 46 mu gihe Kiyovu Sport iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 42. Umukino ubanza, SC Kiyovu yatsinze Police FC ibitego 2-0 ku kibuga cya Mumena.


Hakizimana Kevin Pastole afite ikibazo ku ino



Police FC iri kwitegura kwishyura SC Kiyovu 



Ndayishimiye Antoine Dominique agenzura umupira imbere nya Muhinda Bryan

Dore uko amakipe azahura ku munsi wa 28:

Kuwa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2019

-Rayon Sports vs FC Musanze (Stade ya Kigali, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2019

-AS Muhanga vs APR FC (Stade Muhanga, 15h30’)

-Mukura VS vs Marines FC (Stade Huye, 15h30’)

-Espoir FC vs AS Kigali (Rusizi, 15h30’)

-Sunrise FC vs Kirehe FC (Nyagatare, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2019

-Amagaju FC vs Bugesera FC (Nyagisenyi, 15h30’)

-Etincelles FC vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15h30’)

-Police FC vs SC Kiyovu (Kicukiro, 15h30’)


Songa Isaie (11) imbere ya Manzi Huberto Sinceres (16)


Mitima Isaac mu myitozo y'uyu wa Gatatu 


Ndayisaba Hamidou bita Iniesta umukinnyi wo hagati muri Police FC


Songa Isaie (11) imbere ya Nayishimiye Celestin


Myugariro Muhinda Bryan ahindura umupira hagati ya bagenzi be 


Nzabanita David niwe uzaba ayobora bagenzi be hagati mu kibuga 


Mitima Isaac imbere ya Ndayishimiye Antoine Dominique 


Abakinnyi bafata amabwiriza y'imyitozo


AIP Munyaneza Jean Sauveur umuyobozi wa tekinike muri Police FC akurikiye imyitozo


AIP Munyaneza Jean Sauveur (Ibums) na Nshimiyimana Maurice (Iburyo) umutoza wa Police FC




Umunyezamu Maniraguha Hilary mu myitozo y'izamu


Muvandimwe Jean Marie Vianney (12) azamukana umupira 


Cyubahiro Janvier (13) areba aho yazamurira umupira 



Ishimwe Issa Zappy myugario w'iburyo muri Police FC


Peter Otema mu myitozo yo kuri uyu wa Gatatu 











Kalisa Jean Nepo umunyezamu uvukana na Jean Paul Uwimbabazi 









Imyitozo irangiye ku kibuga cya Kiuckiro 

PHOTOS:  Saddam Mihigo (INYARWANDA.COM)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND