RFL
Kigali

Ihuriro ry’abahanzi ba muzika mu Rwanda ntiryishimiye na mba itumirwa rya Mafikizolo na Kidum mu nama ya Transform Africa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/05/2019 18:56
4


Ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda kugeza ubu impaka ni zose hagati y’abakurikiranira hafi ibya muzika y’u Rwanda. Izi mpaka zishingiye ku kuba hari abahanzi b'abanyamahanga batumiwe gutaramira abazitabira inama mpuazamahanga ya Transform Africa iri kubera mu Rwanda. Ihuriro ry’abahanzi ba muzika nyarwanda bamaze kwinjira muri izi mpaka.



Izi mpaka zazamutse ubwo abategura Transform Africa batangazaga Mafikizolo na Kidum nk’abahanzi bazataramira abazitabira iyi nama. Nubwo hari umubare w’abahanzi b'abanyarwanda ariko nanone bamwe mu bakunzi ba muzika bahamya ko nta kamaro na kamwe ko kuzana Mafikizolo na Kidum muri iyi nama cyane ko n’abanyamahanga baba bayitabiriye ari byiza kubaratira umuco w’abanyarwanda na muzika y’abanyarwanda.

Bamwe mu batishimiye itumirwa ry'aba bahanzi ni ihuriro ry’abahanzi ba muzika mu Rwanda aho babinyujije ku rukuta rwabo rwa Instagram. Bagize bati” Turishimira ko u Rwanda rukomeje kuba ubukombe mu ngeri zitandukanye mu buzima butandukanye bw'Igihugu haba mu mitangire ya serivise no korohereza abashoramari gushora imari mu gihugu cyane cyane duteza imbere ibikorerwa iwacu. 

Turishimira ko ingabo z'u Rwanda na Police y'u Rwanda aho babungabunga amahoro batumye ibendera ry'u Rwanda rizamuka. Ibi rero ni nako byagombye gukorwa muri muzika kugira ngo abitabira inama zitandukanye zibera mu Rwanda tugaragaze ibyo dushoboye tubamurikira umuco wacu nk'uko twiyemeje guhanga tuvoma mu muco n'amateka byacu ngo turusheho kugira umwimerere wacu. Turasaba abo bireba kujya babizirikana mu bikorwa by'igihugu bya buri munsi (...)”

maf

Itangazo ryatanzwe n'ubuyobozi bw'ihuriro ry'abahanzi ba muzika

Mu kiganiro kihariye yagiranye na Inyarwanda.com, Intore Tuyisenge yatangaje ko kuba u Rwanda rwagira amahirwe yo kwakira inama mpuzamahanga nka Transform Africa ari amahirwe akomeye ku Rwanda kuba rwamurikira abanyamahanga ibyiza by'u Rwanda, bimwe mu bikwiye kumurikirwa aba banyamahanga hakabamo na muzika y'abahanzi b'abanyarwanda.

Intore Tuyisenge yagize ati" Nk'ubu koko Mafikizolo na Kidum baje mu Rwanda gukora iki? Aba bose bari mu baherutse kuza mu Rwanda mu minsi ishize none se koko hari abahanzi batsindiye isoko ry'ibitaramo mu Rwanda? Ese kuki amahirwe aba bahanzi bahabwa atahabwa abanyarwanda ijana ku ijana ko nujya gutera uburezi abwibanza."

Twabibutsa ko Mafikizolo na Kidum bazataramira abazitabira Transform Africa 2019 igiye kubera mu Rwanda. Iyi nama ya Transform Africa biteganyijwe ko itangira kuri uyu 15 Gicurasi kugeza 17 Gicurasi 2019 i Kigali ikaba izitabirwa n’ab'ingeri zitandukanye harimo n'abazaba baturutse mu mahanga batari bake.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • PATRIC4 years ago
    EREGA GUKORESHA UMUNYARWANDA BIRAGOYE KUKO NTAMUNYARWANDA WAKATA UMUSHAHARA WE NGO YEMERE ARIKO UMUNYAMAHANGA BAMENYEREYE RUSWA AGABANA NUWAMUHAYE AKAZI BIRUMVIKANA RERO.ARIKO SE NANONE TUYISENGE AZARIRIMBA KIREHE UMUNYAMAHANGA YUMVE IKI?
  • Kana 4 years ago
    Mugika gitangira inkuru murasobanura ko iyi ari inama mpuzamahanga, bisobanuye ko imitegurire yayo nayo igomba gukorwa mu rwego mpuzamahanga. None se niba abahanzi bacu batari kuri urwo rwego ikosa mwarishyira kubategura iyi nama? Ese kuki abahanzi nyarwanda bumva bagirirwa impuhwe ngo nuko inama yateguriwe mu Rwanda? Bagomba gukora cyane bakagera kuri urwo rwego badategereje kubibona kuko igikorwa runaka cyabereye i Kigali. Nkeka ko aba bahanzi batumiwe batamenyekanye kubera ineza y’ibihugu baturukamo ahubwo ari ubuhanga bwabo. None se Kidumu yamenyekanye kuko u Burundi bwamuhaye umwanya munama butegura? Hatari atanahaba. Mafikizolo se twese twabamenye kuko twitabiriye inama mugihugu cyabo? Hoya rwose twabamenye kubera ibikorwa byabo. Abahanzi nyarwanda rero namwe muharanire kugera kuri urwo rwego, Iyi nama ni mpuzamahanga ntabwo ari igikorwa cy’u Rwanda gusa kandi nabagize amahirwe yo kuyitabira muzababaze ni aba nyarwanda gusa bari Kuri panelist, MCs? This is Transform Africa.
  • Romain4 years ago
    Sasa FerwaMusic muve muri contexte local! Iyo nama ni mpuzamahangaaaaa. Rero inama nabagira ni muzamure level yanyu mujye ku ruhando mpuzamahanga murebe ko ibyifuzo byanyu bidakunda. Nsesenguye ndabona mushaka ibiterekerezo biri nationaliste mu gihe turi mu bihe biiindiiiiii. Muzamure level, mukoreeee nezaaa naho ubundi ntakindi
  • Alan Uwizeye4 years ago
    ndabasuhuje cyane basomyi ba Inyarwanda.com nange nifuje gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru ? mbere na mbere mpereye ku bahanzi nyarwanda imyitwarire yabo bagaragaza nge mbona aribyo bintu bituma akenshi batakaza ikuzo pe kuko ntangazwa no kumva ngo umuhanzi runaka yakoze agataramo bamuha 10M rwf bugacya inshuti zose yazimazeho ngo yacyize ese abahanzi ni ikihe kibazo bagira ? ese ni ikibazo cyubucyene bwabo cg ni ubujiji ? rero mbona ari bimwe bizaguruka Imana ikabikata amababa pe kuko abahanzi babanyarwanda bariyemera mu buryo bushoboka bwose ahari njya ntekereza ko biyumva nkabantu bagezeyo pe .. nkimara gusoma iyi nkuru nahise nsha kuri I.G zabahanzi nkicumi mbona bagerageza aho mu Rwanda mbona ntanumwe byibuza wabi Postinz abyamagana nsha ku nkuru zabivuzeho ngo ndebe ko hari uwa Commentinzeho nkakababaro bagize ndaheba pe . ese umunyamakuru niwe uzajya yirirwa arwanirira umuhanzi nkaho ariwe umutunze ? abandi biryamiye mungo zabo basoma gusa ? shn si umuziki wo mu Rwanda ufite ikibazo ahubwo ni abahanzi nyarwanda mbona bacyujuje ubujiji pe.. uzarebe nkabahanzi bo Muri American iyo haje Campain yo kwiha agaciro nabo dufata nkaba Legend batagikora umuziki usanga yabi Postinz kuko bamaze kumenya ijwi rye icyo rivuze muri Society reba aho hirya i bugande ba Bobi wine , bebe cool ,nabandi ? iyo hari icyo banenze baravuga pe shn uwakubitira abahanzi nyarwanda kwiyemera no kwibona bose yabamaraho kbs ikundi reka ngaruke ku batumiye mafikizolo na Kidumu ? ndibaza ashobora kuba ari nkumuntu wirirwa mu bureau gusa utazi aho umuziki ugeze cg we akabatumira akurikije amarangamutima ye yuko abakunda kuko niba ari abahanzi bari International ntiwatumira Mafikizolo cg Kudumu pe umuntu uheruka gusohora hit nko muri 2016 hahah shn abagifite ibibazo ni benshi pe nkaba bamutumiye koko ? nabo mbacishijemo ijisho





Inyarwanda BACKGROUND