Ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda kugeza ubu impaka ni zose hagati y’abakurikiranira hafi ibya muzika y’u Rwanda. Izi mpaka zishingiye ku kuba hari abahanzi b'abanyamahanga batumiwe gutaramira abazitabira inama mpuazamahanga ya Transform Africa iri kubera mu Rwanda. Ihuriro ry’abahanzi ba muzika nyarwanda bamaze kwinjira muri izi mpaka.
Izi mpaka zazamutse ubwo abategura Transform Africa batangazaga Mafikizolo na Kidum nk’abahanzi bazataramira abazitabira iyi nama. Nubwo hari umubare w’abahanzi b'abanyarwanda ariko nanone bamwe mu bakunzi ba muzika bahamya ko nta kamaro na kamwe ko kuzana Mafikizolo na Kidum muri iyi nama cyane ko n’abanyamahanga baba bayitabiriye ari byiza kubaratira umuco w’abanyarwanda na muzika y’abanyarwanda.
Bamwe mu batishimiye itumirwa ry'aba bahanzi ni ihuriro ry’abahanzi ba muzika mu Rwanda aho babinyujije ku rukuta rwabo rwa Instagram. Bagize bati” Turishimira ko u Rwanda rukomeje kuba ubukombe mu ngeri zitandukanye mu buzima butandukanye bw'Igihugu haba mu mitangire ya serivise no korohereza abashoramari gushora imari mu gihugu cyane cyane duteza imbere ibikorerwa iwacu.
Turishimira ko ingabo z'u Rwanda na Police y'u Rwanda aho babungabunga amahoro batumye ibendera ry'u Rwanda rizamuka. Ibi rero ni nako byagombye gukorwa muri muzika kugira ngo abitabira inama zitandukanye zibera mu Rwanda tugaragaze ibyo dushoboye tubamurikira umuco wacu nk'uko twiyemeje guhanga tuvoma mu muco n'amateka byacu ngo turusheho kugira umwimerere wacu. Turasaba abo bireba kujya babizirikana mu bikorwa by'igihugu bya buri munsi (...)”
Itangazo ryatanzwe n'ubuyobozi bw'ihuriro ry'abahanzi ba muzika
Mu kiganiro kihariye yagiranye na Inyarwanda.com, Intore Tuyisenge yatangaje ko kuba u Rwanda rwagira amahirwe yo kwakira inama mpuzamahanga nka Transform Africa ari amahirwe akomeye ku Rwanda kuba rwamurikira abanyamahanga ibyiza by'u Rwanda, bimwe mu bikwiye kumurikirwa aba banyamahanga hakabamo na muzika y'abahanzi b'abanyarwanda.
Intore Tuyisenge yagize ati" Nk'ubu koko Mafikizolo na Kidum baje mu Rwanda gukora iki? Aba bose bari mu baherutse kuza mu Rwanda mu minsi ishize none se koko hari abahanzi batsindiye isoko ry'ibitaramo mu Rwanda? Ese kuki amahirwe aba bahanzi bahabwa atahabwa abanyarwanda ijana ku ijana ko nujya gutera uburezi abwibanza."
Twabibutsa ko Mafikizolo na Kidum bazataramira abazitabira Transform Africa 2019 igiye kubera mu Rwanda. Iyi nama ya Transform Africa biteganyijwe ko itangira kuri uyu 15 Gicurasi kugeza 17 Gicurasi 2019 i Kigali ikaba izitabirwa n’ab'ingeri zitandukanye harimo n'abazaba baturutse mu mahanga batari bake.
TANGA IGITECYEREZO