RFL
Kigali

Mutsinzi Ange mu bakinnyi ba Rayon Sports bazavamo umwiza wa Mata 2019 kuri uyu wa Gatatu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/05/2019 18:07
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2019, SKOL na March’Generation Fan Club barahemba umukinnyi w’ukwezi kwa Mata 2019, umukinnyi wabashije kwitwara neza muri rusange.



Mu bakinnyi batatu ba nyuma bazavamo uwuzatwara igihembo cya Mata 2019 barimo; Mutsinzi Ange Jimmy akaba myugariro wa Rayon Sports.

Gahunda yo guhemba umukinnyi wa Mata 2019 muri Rayon Sports iri kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2019 saa kumi n'igice (16h30') mu Nzove.

Mutsinzi yagiye afasha cyane ikipe ya Sports mu bwugarizi kuva imikino yo kwishyura yatangira yagiye aba nimero ya mbere mu kubanza mu kibuga aho aba afatanya na Manzi Thierry ubitse igihembo cya Werurwe 2019.


Mutsinzi Ange Jimmy myugariro wa Rayon Sports

Mutsinzi Ange Jimmy yatwaye iki gihembo muri Gicurasi 2018 ubwo iyi gahunda yari mu minsi yayo ya mbere ndetse na SKOL Brewery Ltd itarisungana na March’Generation. Icyo gihe byari tariki 28 Gicurasi 2018, ubu umwaka ukaba urangiye uyu musore ahembwe.


Mutsinzi Ange Jimmy ashaka umupira ubwo Rayon Sports yanyagiraga EspoirFC ibitego 4-0

Mugheni Kakule Fabrice ukina hagati muri Rayon Sports nawe ari ku rutonde rw’abakinnyi batatu ba nyuma bari ku rutonde rw’abagomba kuvamo umukinnyi mwiza wa Mata 2019 muri Rayon Sports, ikipe iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona 2018-2019.

Mugheni Kakule Fabrice kuva yava muri SC Kiyovu akagaruka muri Rayon Sports, yabaye umukinnyi ngenderwaho hagati mu kibuga ku buryo biba bigoye ko yabura mu bakinnyi batatu beza ba Rayon Sports kuko no ku rutonde rwa Werurwe 2019 yari ariho we na Mazimpaka Andre, baza gutsindwa na Manzi Thierry.


Mugheni Kakule Fabrice umukinnyi wo hagati muri Rayon Sports 

Rutahizamu Sarpong Michael nawe ari kuri uru rutonde rw’abakinnyi batatu bazavamo uwuzahabwa igihembo kuri uyu wa Gatatu ku kibuga cyo mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo.

Sarpong Michael kuri ubu arahabwa amahirwe yo kwegukana iki gihembo kuko abafana ba Rayon Sports barakibuka penaliti yabatereye bakina na APR FC bagahita banayisatira ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, inzira yahise ibageza ku mwanya wa mbere.


Sarpog Michael nawe ari mu bahatanira igihembo

Kuri ubu Sarpong Michael ari mu bakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona kuko afite ibitego 13 mu gihe Ulimwengu Jules uri imbere afite ibitego 17, Hakizimana Muhadjili (APR FC) akaba afite ibitego 14.


Uva ibumoso: Mugheni Kakule Fabrice, Sarpong Michael na Mutsinzi Ange Jimmy

Sarpong Michael yatwaye iki gihembo tariki ya 20 Gashyantare 2019 ubwo hatangwaga igihembo cya Mutarama 2019.

    





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND