RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Uburyo Teko Modise yasezeye ku mupira w’amaguru byakabaye isomo by’umwihariko mu Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/05/2019 15:26
1


Mu cyumweru gishize ni bwo Teko Tsholofelo Modise Umunyafurika y’Epfo wakinaga hagati mu ikipe ya Cape Town City n’ikipe y’iki gihugu, yafashe umwanzuro wo guhagarika gahunda zose zijyanye no gukina umupira w’amaguru kugira ngo abe yajya mu bindi bisa nawo cyangwa bitandukanye.



Teko Modise wari wujuje imyaka 36 kuko yabonye izuba tariki 22 Ukuboza 1982, yari amaze imyaka ibiri muri Cape Town City (2017-2019) ikipe yagezemo avuye muri Mamelodi Sundowns yakiniye imyaka itandatu (2011-2017).

Mu gusezera ku mupira w’amaguru mu buryo bwo kuwukina, Teko Modise n’ikipe ye ya Cape Town City byabaye ngombwa ko babikorera ku mukino batsinzwemo na Black Leopards itozwa na Dylan Kerr wahoze muri Gormahia FC (Kenya). Tariki 11 Gicurasi 2019 nibwo Cape Town City yatsinzwe na Black Leopards igitego 1-0.

Amakuru y’uyu mukino yagaragaje ifoto ibereye ijisho. Abakinnyi b’amakipe yombi bakoze inzira hagati yabo nyuma Teko Modise acamo akoma amashyi sitade yuzuye abafana ari nako bamusezera nka kapiteni wabo wabafashije cyane mu myaka ibiri ishize.


Teko Modise asezera kuri bagenzi be babanye mu kibuga

Akenshi mu mu Rwanda n’ahandi muri Afurika abakinnyi bakunze gusezera ku mupira w’amaguru bikaba ibintu bisanzwe kuko abenshi babikora mu ibanga ku buryo ushobora no kwibeshya ko agishoboye gukina.

Mu bindi bihugu byateye imbere nko ku mugabane w’i Burayi n’ahandi, usanga bo banategura igikorwa kiremereye bagatumira ikipe runaka hakaba umukino n’ibirori bikomeye byo gusezera ku mukino runaka.


Teko Modise agenzura umupira mu ikipe y'igihugu

Mu Bwongereza usanga uwo mukino unaba inzira nziza yo kwinjiza amafaranga ajya gufasha abatishoboye cyangwa abandi bafite ibibazo bitandukanye (Charity Game).

Uburyo Teko Modise yasezeye ku mupira w’amaguru nk’umukinnyi, byakabaye isura nziza ikwira muri Afurika hose bityo umukinnyi yajya asezera mu kibuga hakaba akantu gato kabigaragaza kuko biba urugero n’umwanya mwiza mu gukundisha abana umukino bityo nabo bakabona ko umupira w’amaguru urimo abantu bazirikana.



Teko Modise mu ikipe ya Mamelodi Sundowns yari yubashwe kuko yambaraga igitambaro cya kapiteni

Nk’u Rwanda by’umwihariko, ntabwo biba byumvikana ukuntu umukinnyi nka Jimmy Gatete yavuye mu mupira w’amaguru bucece, Jimmy Mulisa, Karekezi Olivier, Nkunzingoma Ramadhan, Mbonabucya Desire, Tuyizere Donatien n’abandi batandukanye bagiye bagira amazina akomeye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Amakipe yakabaye agira umuco bavoma mu mahanga bakareba uko umupira w’amaguru wakomeza kuba inzira y’urukundo, ubworoherane, kubahana no guha agaciro abawukina n’abawukunda.

Teko Modise wubahwa cyane n’abanyafurika y’Epfo, yatangiye umupira w’amaguru akina mu makipe y’abato ya Coventry, City Rebels na Ria Stars muri Afurika y’Epfo mbere gato ya 2001.

Yatangiye gukina mu makipe makuru (Senior Career) mu 2011-2002 ubwo yazamurwaga mu ikipe nkuru ya Ria Stars akinamo imikino itandatu (6). Yaje kuhava ajya muri City Pillars (2002-2006) kinamo imikino 66 mbere yo kugana muri Super Sport United (2006-2017).

Yavuye muri Super Sport United asinyira Orlando Pirates akinamo imyaka ine (2007-2011) mbere yo kubengukwa na Mamelodi Sundowns akayikinamo imyaka itandatu (2011-2017) akinamo imikino 145 atsinda ibitego 24 nk’umukinnyi wo hagati. Kuva 2017 kugeza 2019 yari muri Cape Town City.


Teko Modise yabaye umukinnyi w'umuhanga muri Afurika y'Epfo

Teko Modise yakiniye ikipey’igihugu ya Afuruka y’Epfo imyaka itanu (2007-2012) abatsindira ibitego icumi (10) mu mikino 66 yakinnye.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kibwa24 years ago
    urestebno muri afyrika se iburayi ho ubona abirabura basezera ari bangahe!? ko bakomeza bagakina kuzageza babaye abasimbura muri Aziya!





Inyarwanda BACKGROUND