RFL
Kigali

Yves Iyaremye; umunyamakuru akaba n'umukinnyi wa filime yambikiye impeta umukunzi we ku kiyaga cya Kivu-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/05/2019 10:38
1


Yves Iyaremye wambitse impeta Mutimukeye Joselyne ni umunyamakuru wa Imvaho nshya mu ntara y'uburengerazuba, akaba umwanditsi ndetse n'umukinnyi wa filime.Tariki 11 Gicurasi 2019 ni bwo uyu musore yatembereje umukunzi we hamwe mu hantu hazwi cyane mu karere ka Rubavu ku kiyaga cya Kivu arahamutungurira amwambikira impeta.



Ubwo amafoto ya Yves Iyaremye na Mutimukeye Joselyne yajyaga hanze benshi batekereje ko ari filimi uyu musore yari arimo gukina na cyane ko basanzwe bamumenyereye muri Filimi zitandukanye nka Ineza yawe na Nyiramaliza. Mu kiganiro na INYARWANDA Yves yavuze ko yishimiye "Yes" ya Mutimukeye Joselyne ndetse amusezeranya ko azamukunda akaramata.


Yves Iyaremye ubwo yambikaga impeta umukunzi we Joselyne

Uyu musore kandi yatangarije INYARWANDA ko urukundo rwe azarurinda ikizaza cyose gishaka kuruhungabanga. Yagize ati"Ubu ndi mu byishimo byinshi nk'uko mwabibonye nateye ivi kandi urukundo yanyeretse nzarurinda icyo ari cyo cyose cyaruhungabanya kugeza ku iherezo. Nishimiye kuba Mutimukeye yanyemereye akambwira Yego yanyuze kandi si filime nakinaga nk'uko bamwe babiketse ni ukuri ni ubukwe ni vuba uyu mwaka uzasiga njye n'uwanjye twibaniye akaramata".


Umwe mu nshuti za Yves Iyaremye za hafi zamuherekeje muri uyu muhango wo gutungura umukunzi we, yatangarije Inyarwanda.com ko muri iki cyumweru ari bwo Yves n'umukunzi we bafashe umwanzuro batembera muri tumwe mu duce dukunzwe two mu karere ka Rubavu ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu mu muhango wari ubereye ijisho ndetse wakorewe n'ahantu habera ijisho.

Yagize ati:"Twari twamuherekeje nk'inshuti mu gikorwa cyo gutungura umukunzi we amusaba ko bazabana akaramata, byabereye muri Hotel Nirvana kuri Brasserie kandi byagenze neza kandi amakuru ahari ni uko muri uyu mwaka ubukwe buzaba ubwo nk'inshuti dutegereje gahunda z'ubutumire."


Iyaremye Yves hamwe n'umukunzi we

Tubibutse ko Yves Iyaremye ari umunyamakuru uhagarariye Imvaho nshya mu ntara y'uburengerazuba akaba umuyobozi mukuru wa Sosiyete Yirunga Ltd ikora ibintu bitandukanye byiganjemo gutunganya amafilime n'ibindi birimo kuba ari Perezida w'umuryango utegamiye kuri Leta uharanira Iterambere rikomatanyije ry'umuturage People Integrated Development Organisation.


Ubukwe bwa Yves na Joselyne buraba muri uyu mwaka wa 2019

UMWANDITSI: Kwizera Jean de Dieu-Inyarwanda.com/Rubavu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngiruwonsanga Benoit4 years ago
    Iyo ninama nziza turabashigikiye Mugikorwa cyabo cyo gukora ubukwe tubarinyuma turabashigikiye nibagere ikirenge mucyacu Ubukwe ntibukorwa numuntumwe gusa ingufu zozirahari curage





Inyarwanda BACKGROUND