RFL
Kigali

Mucyuranyana Jacques uri mu batangije Healing Worship Team akaba na Se wabo wa Kadogo yashyinguwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/05/2019 9:52
1


Mucyuranyana Jacques uri mu batangije Healing Worship Team akaba na Se wabo wa Kadogo wo muri Kingdom of God Ministry na Healing worship team, yashyinguwe i Rusororo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2019. Byari amarira n'agahinda ku baririmbyi ba Healing worship team, umuryango wa nyakwigendera ndetse n'inshuti ze.



Tariki 9/05/2019 ni bwo Mucyuranyana Jacques bari bakunze kwita Mucyo/Muco yitabye Imana. Yasize umugore umwe n'abana babiri umuhungu n'umukobwa. Healing Worship Team yanditse kuri Facebook amagambo y'akababaro batewe n'urupfu rw'umwe mu batangije iri tsinda riri mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda.

Healing Worship Team baranditse bati: "Healing Worshipteam Kigali ibabajwe n'urupfu rw'umwe mu batangije uyu murimo wacu wo kuramya no guhimbaza Imana muri Healing worship team,akaba asize umudamu n'abana babiri umuhungu n'umukobwa we ukiri muto cyane pole sana ku bavandimwe bose."


Urupfu rwa Mucyuranyana wapfuye akiri muto rwashenguye benshi

Tariki 13/05/2019 ni bwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Mucyuranyana Jacques umwe mu nkingi za mwamba zatangije Healing Worship Team muri 2009. Ni umuhango wabereye mu Kagarama mu karere ka Kicukiro, bakomereza kuri Bethamini church i Kabuga, nyuma yaho nyakwigendera ashyingurwa i Rusororo mu muhango watangiye saa kumi z'umugoroba.

Urupfu rwa Mucyuranyana Jacques rwashenguye imitima ya benshi barimo na Byiringiro Eric uzwi cyane nka Kadogo yari abereye Se wabo, uyu akaba aririmba muri Kingdom of God Ministry na Healing worship team. Urupfu rwa Mucyuranyana rwatumye Kadogo atabasha kuboneka mu gitaramo Kingdom of God yatumiyemo Wilson Bugembe, cyabaye kuri iki cyumweru tariki 12/05/2019 muri Camp Kigali.

Kibonke umutoza wa Healing WT ateruye umwana wa nyakwigendera Mucyuranyana


Healing Worship Team iri mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda


Nyakwigendera Mucyuranyana Jacques ari mu batangije Healing WT

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukeshimana valentine4 years ago
    Mwamaye inyarwanda





Inyarwanda BACKGROUND