RFL
Kigali

Knowless yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘Day to day’ yafatiwe i Mombasa-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/05/2019 9:29
5


Umuhanzi Ingabire Butera Jeanne wamamaye nka Knowless mu muziki, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yise ‘Day to Day’, yafatiwe mu Mujyi wa Mombasa mu gihugu cya Kenya.



Amajwi(Audio) y’iyi ndirimbo yasohotse kuya 22 Gashyantare 2019, mu gihe imaze ku rubuga rwa Youtube imaze kumvwa n’abantu 210,947.

Ibitekerezo bya benshi bashimye uburyo ikoze ndetse n’ubutumwa uyu muhanzikazi yakubiyemo.  Uwitwa Keza Claire yagize ati “Iyi ndirimbo n’umuti ndakubwiye sinyihaga kuyumva kabsa harimo amagambo asobanutse ‘Day to day’

Knowless yabwiye INYARWANDA ko amashusho y’iyi ndirimbo ‘Day to day’ yasohotse kuri uyu wa kabiri tariki 14 Gicurasi 2019 yafashwe mu gihe cy’iminsi ine afatirwa mu ishyamba ndetse n'ikiyaga biri muri pariki yo muri Kenya i Mombasa.   

Yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo afite n’indi mishinga y’indirimbo ahugiyeho agomba gushyira hanze mu minsi iri imbere.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DAY TO DAY' YA KNOWLESS

Knowless avuga ko nyuma y'iyi ndirimbo 'Day to day' hari indi mishinga agomba gukora

Mu ndirimbo ‘Day to day’ yakubiyemo ubutumwa bw’umuntu wakomeretse mu rukundo akongera kurusubiramo aho aba asaba mugenzi we(umukunzi we) kumwihanganira bitewe n’ibikomere bitarakira.

‘Day to day’ yakoreye mu ngata indirimbo ‘Urugero’ yabanje gushyira hanze. Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Day to day’ yakozwe na Pose Films. Mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Ishimwe Karake Clement wa Kina Music.

Knowless ni umwe mu bahanzi babarizwa mu inzu ireberera inyungu z’abahanzi yitwa Kina Music ahuriyemo na Tom Close, Dream Boys ndetse na Igor Mabano. Ari ku rutonde rw’abahanzi begukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars.

Knowless yasohoye amashusho y'indirimbo 'Day to day'

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DAY TO DAY'  YA KNOWLESS BUTERA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kalisa4 years ago
    Wowwwwwwwww butera wacu uuuuuuuuuuuuuuuu ni nziza saaana sanaaaa uruwambere mama
  • mc matatajado4 years ago
    congs knowless komeza utere imbere tukuri inyuma
  • Irene 4 years ago
    Hahahaha kuva nabaho mbonye video mbi kurusha izindu Aha watwitse amafaranga wamubyeyi we nimbi bidasubirwahi
  • Valentine4 years ago
    Karahanyuzeq
  • Patrick iradukunda4 years ago
    Mbanje kubashimira ibyiza mutugezaho byumwihariko indirimbo za knowless,icyo navuga nuko iyi ndirimbo insimisha kandi mukomereze aho ni patrick i Rwamagana murakoze!





Inyarwanda BACKGROUND