Blaise Pascal umwe mu baraperi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda, yari amaze igihe kitari gito atumvikana mu muziki, gusa kuri ubu yamaze kugaruka aho yagarukanye indirimbo nshya 'Muri Wowe' ifite n'amashusho yayo.
Aganira na Inyarwanda.com Blaise Pascal uzwi mu ndirimbo 'Uramwawe', 'Igitangaza' n'izindi, yadutangarije ko iyi ndirimbo ye nshya yayihimbye agendeye ku bintu yagiye anyuramo. Yagize ati: "Indirimbo yitwa 'Muri wowe', iri based on a true story, ni indirimbo nahimbye ngendeye ku bintu ahanini nagiye nyuramo, hamwe n'ibyo byose naje kubona ko rimwe na rimwe hari igihe abantu twibwira ngo turi gushaka amahoro ugasanga turayashakira n'aho atari."
Blaise Pascal yunzemo ati: "Kuri bamwe wenda bakanagendera ku byo bafite bakaba bashakira amahoro mu bintu bidahwitse. Gusa burya ngo aho kugira ngo Imana ihombe umuntu yamuhombya ku bwo kurinda isezerano cyangwa abandi kubera ibibazo byinshi bakabona ubuzima butababera fair bakaba nabo bashoka mu nzira zitari nziza bashaka ayo mahoro gusa still ntibayabone kuko ngo nta mahoro y'umunyabyaha."
TANGA IGITECYEREZO