RFL
Kigali

VIDEO: Edouce yavuze ku mukunzi we biteguraga kurushinga n’uko yatekereje kureka umuziki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/05/2019 18:28
0


Umuhanzi Irabizi Edouce waryubatse nka Edouce Softman yatangaje ko hari igihe cyageze agatekereza kureka gukora umuziki bitewe n’uko yabonaga nta nyungu abona nyamara ntako atagize.



Edouce uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Ntafatika’ iri gukundwa muri iyi minsi, yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo ‘Shuguli’, ‘Akari ku mutima’, ‘Urushinge’ n’izindi. Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, yavuze ku mukunzi we w’umunyarwandakazi ubarizwa i Burayi ndetse n’uburyo yatekereje kureka gukora umuziki kuko yabonaga nta nyungu abonamo kandi ntako atagize.  

Kuya 28 Ukuboza 2017, Edouce yatubwiye ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we kandi ko yamaze no kumwerekana mu muryango. Kuva yabitangaza ntabwabaye. Yatubwiye ko ibye n’umukunzi we ari mahwi ndetse ko kuba batarakora ubukwe ari uko hakiri mishinga bakiri kunoza. 

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NTAFATIKA' YA EDOUCE SOFTMAN

Avuga ko ubukwe atari ikintu cyo kwihutira cyane ko akiri muto kandi hari n’ibyo akifuza kubanza gushyira ku murongo mbere y’uko arushinga. Yagize ati "…Turacyari mu mishinga hari utuntu tutarasobanuka neza. Ubukwe si ikintu cyo kwihutira cyane cyane ko nta n'ubwo nshaje ngo ubusore burandambiye. Ndacyari umujene ndashaka gukora no kwiyubaka cyane kugira ngo setinge ibintu neza nabo bana bazankomoka bazabeho neza, "

Edouce avuga ko abanye neza n'umukunzi we

Yakomeje avuga ko hari igihe yigeze gutekereza kureka gukora umuziki kandi ko atari intekerezo yisangije kuko hari n’abandi bagenzi be b’abahanzi uwababaza bavuga ko nabo bigeze batekereza kureka umuziki.   

Yavuze ko yumvaga yawureka agakora ibindi bihabanye nawo. Ngo yumvaga avuye mu kibuga cy’umuziki ahandi ubuzima bwakunda. Ati "…Hari igihe ukora ibintu ukabona ntabwo biri kugenda neza. Ukabona hari aho bigera bikamera nk’ibizambye bigahagarara. Tuba turi mu muziki turi muri ‘competition’.

"Hari igihe uba uvuga uti nakoze kbs. Ndabona wenda akantu kagiye kuboneka ariko ugasanga ntabwo ibintu bimeze neza ukumva nyine icyo kintu wanakireka kuko kiri kugutwara imbaraga n’umwanya." Avuga nk’umuhanzi impano igera aho ikaganza ibitekerezo byo kureka umuziki agasubira muri studio.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA EDOUCE SOFTMAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND