RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Christelle

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/05/2019 14:33
2


Christelle ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikilatini, rikaba risobanura ngo ‘ukurikiye Kristu’. Iri zina ryamenyekanye kandi rikundwa cyane kubera uburyo rivugitse kimwe na ‘crystal’, bisobanuye ‘ibuye ry’abaciro’.



Imiterere ya ba Christelle

Christelle ni inshuti nziza kandi akunda abantu, arafungutse kandi kuvugana cyangwa kumenyana nawe biroroshye. Yishimira ubuzima cyane kandi akabyaza musaruro ibyishimo abonye mu buzima. Yihagararaho kandi nta muntu ategereza wo kumufasha kugera kubyo ashaka, ubushobozi yigiramo bwo kwishakamo ibisubizo butangaza benshi. Akorwaho cyane n’ibyo abona cyangwa yumva (sensitive), utamuzi neza ushobora gukeka ko acecetse cyangwa yitonda cyane.

Ubwo bushobozi bwe bwo kwita ku nshingano zimureba butangira kugaragara iyo ageze mu myaka y’ubukuru, ndetse agaragaza ubushobozi bwo kuyobora no gufasha abandi. Abona akanumva ibintu vuba, yigiramo umutimanama uhora umugenda imbere mu mahitamo ye yose (intuitive), azi gutega abantu amatwi ndetse akaba n’umujyanama mwiza. Gusa aba agomba no kwitondera kuba yakoresha ubwo bushobozi yigiramo mu kumvisha abandi ko ibitekerezo bye aribyo bigomba gushyirwa imbere. Ni umuntu wigenga, agumana umwimerere we, ni umunyakuri kandi ntajya aca ibintu ku ruhande.

Iyo akiri umwana, Christelle akunda kuba umwana abandi bagenderaho kandi akaba yasesereza abandi bana agendeye ku ntege nke zabo (bullying). Ahorana inyota y’ubumenyi kandi akaba umunyabwenge ku buryo biba byiza iyo ababyeyi bamutoje gukunda ubugeni nko gushushanya, kubyina cyangwa ikinamico. Akunda gutekereza ibintu by’umwimerere bitandukanye n’ibyo abandi baba batekereza.

Akunda gutsinda no kuba uwa mbere muri byose, guhabwa umwanya wo kugaragaza ibitekerezo bye ndetse agakunda ibintu bikozwe neza cyane. Aratoranya cyane iyo bigeze kubo yita inshuti, bikaba akarusho iyo bigeze ku mukunzi. Aba ashaka kuba ari we uyobora mu rukundo, aba yumva ari we wagena uko ibintu bigenda. Imirimo aba yumva yakora ni ijyanye n’ubugeni, kwandika, itangazamakuru, ikinamico, gutunganya imitako n’imenyekanishabikorwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muyizere1 year ago
    Nibyo ndabikunze
  • Ishimwe11 months ago
    Murakoze muzansobanurire yesuwa





Inyarwanda BACKGROUND