RFL
Kigali

CYCLING: Benediction Excel Energy iragana muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Mbere muri Tour de Limpopo - AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/05/2019 19:45
0


Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2019, mu masaha y’igitondo nibwo Benediction Excel Energy Continental Team izafata urugendo rugana muri Afurika y’Epfo aho izitabira Tour de Limpopo isiganwa rizakinwa kuva kuwa 15-18 Gicurasi 2019.



Muri iri siganwa ry’iminsi ine, Benediction Club izitabaza abakinnyi batandatu (6) barimo bane (4) bari munsi y’imyaka 23 muri gahunda yo kuzamura ubunararibonye bw’abakiri bato nk’uko Munyankindi Benoit umwe mu bashinze iyi kipe yabihamirije abanyamakuru mu kiganiro bagiranye kuri iki Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2019.

“Tuzahura n’amakipe akomeye ariko igihari ni uko twateguye abakinnyi bakiri bato kugira ngo nabo babashe kugira ubunararibonye mu marushanwa. Abandi ni Nsengimana Jean Bosco na Bosco Nsengimana”.Munyankindi


Mumyankindi Benoit aganira n'abanyamakuru

Munyankindi avuga ko itsinda ry’abakinnyi Benediction Excel Energy Continental Team izakoresha bizewe kuko ngo nka Bonaventure Uwizeyimana azabafasha cyane mu mihanda irimo ibice bisaba kuvuduka cyane ukoresheje imbaraga (Sprint) mu gihe Jean Bosco Nsengimana yizewe cyane mu mihanda irimo ahantu hazamuka kimwe n’abakinnyi bose bafite mu ikipe nka Manizabayo Eric, Munyaneza Didier, Nkurunziza Yves na Nzafashwanayo Jean Claude bose basanzwe ari abakinnyi beza.


Benediction Excel Energy Continental Team bahuye n'abanyamakuru baganira ku irushanwa rya Tour de Limpopo bagiye kwitabira

Muri macye Benediction Excel Energy Continental Team izaba igizwe n’abakinnyi batandatu barimo: Uwizeyimana Bonaventure, Nsengimana Jean Bosco, Manizabayo Eric, Nkurunziza Yves, Nzafashwanayo Jean Claude na Munyaneza Didier.


Manizabayo Eric umwe mu bakinnyi bari muri iki kiganiro yijeje abanyamakuru ko BEX izitwara neza 

Benediction Excel Energy Continental Team irahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2019 mbere y'uko kuwa kabiri tariki 14 Gicurasi 2019 abahagarariye urwego rwa tekinike rw’ikipe (Directeurs Sportifs) bazahurira mu nama yo kwandikisha amakipe yabo azitabira iri siganwa. Aba bayobozi bazahurira i Bela Bela n’ubundi hakaba ariho irushanwa rizatangirira ku munsi uzakurikira.


Amani Delphin umuyobozi wa Excel Energy, umuterankunga mukuru wa Benediction Excel Energy Continental Team yitabiriye iki kiganiro 

Gahunda Benediction Excel Energy Continental Team ifashwa cyane na Excel Energy nk’umuterankunga mukuru w’ikipe (Main Sponsor) ndetse muri gahunda zo kujya muri Afurika y’Epfo bakazabifashwamo n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) yabahaye amatike ya RwandAir kompanyi isanzwe ari umuterankunga wa FERWACY.

Dore uduce (Stages) tugize Tour de Limpopo 2019:

 -Tariki 15 Gicurasi 2019: Bela Bela – Polokwane, 172km

-Tariki 16 Gicurasi 2019: Polokwane – Tzaneen, 96km

-Tariki 17 Gicurasi 2019: Tzaneen – Modjajieskloof – -Tarantaal – Coachmans, 101km

-Tariki 18 Gicurasi 2019: Tzaneen – Polokwane, 116km


Uwizeyimana Bonaventure umukinnyi ufite ubunararibonye uzaba ayobora bagenzi be i Limpopo   


Nkurunziza Yves umwe mu bakinnyi bato bazajyana na BEX muri Tour de Limpopo

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND