RFL
Kigali

MU MAFOTO: United Scholars Center yahuye n'abanyeshuri bifuza kwiga ku mugabane w’u Burayi, Amerika na Asia

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/05/2019 20:01
5


Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 11 Gicurasi 2019 muri Kigali Marriot Hotel ikigo kitwa United Scholars Center, gifasha abanyeshuri kwiga ku mugabane w’u Burayi, Amerika na Asia, cyahuye n’abanyeshuri bifuza kujya kwiga kuri iyo migabane.



Uwizeye Janet Ushinzwe kwakira abanyeshuri muri United Scholars Center  

Uwizeye Janet ushinzwe kwakira abanyeshuri, yasobanuriye abanyeshuri bari bitabiriye iki gikorwa ibyo United Scholars Center ikora, aho yavuze ati:”Twaje hano guha amakuru abanyeshuri, bifuza kujya kwiga hanze y’u Rwanda, ukuntu babona ibaruwa yo kujya kwiga hanze y’igihugu (Admission Letter), ku bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi, Amerika ndetse na Asia, dufasha abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye guhera mu mwaka wa kane, kugeza ku banyeshuri bifuza kwiga icyiciro cya nyuma cya kaminuza (PhD)”.

Umuyobozi mukuru w'ikigo, United Scholars Center, Niyomurinzi Ismael yasobanuriye abanyeshuri bari bitabiriye iki gikorwa, mu buryo burambuye, ibyo iki kigo gikora. Yagize Ati:”Mbere na mbere ndashimira mwebwe mwabashije kwitabira iki gikorwa, hari amahirwe yo kwiga hanze, dufasha abanyeshuri kubona ibigo by’amashuri yisumbuye na za kaminuza, kugeza ku cyiciro cya nyuma cya kaminuza”.


Hari abanyeshuri benshi bifuza kwiga muri Amerika, i Burayi no muri Asia

Ismael Niyomurinzi yasobanuriye abanyeshuri ibyiza byo kujya kwiga hanze, ndetse n’impamvu abanyeshuri bashobora kujya kwiga hanze. Yagize ati:”Hari ibyiza byinshi byo kwiga hanze, twavugamo bimwe by’ingenzi; nko kwiga umuco w’ibindi bihugu, kumenya indimi z'amahanga kugira ngo tubashe guhangana ku isoko mpuzamahanga."

Yakomeje agira ati: "Hari ibintu byinshi ugenda wungukira mu kwiga hanze, cyane ko ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi, Amerika ndetse na Asia, byateye imbere muri Technology kuturusha. Ushobora kandi kubona akazi bitewe n’igihugu wagiye kwigamo, urugero nka Canada na Australia, aho ibi bihugu bifite abaturage bake batangana n’ingano y'iki gihugu, hari n’ibindi byiza byo kwiga hanze twavuga nko kuzana impinduka ku gihugu umunyeshuri yavuyemo by’umwihariko u Rwanda."

Twiyunge Paul umwe mu banyeshuri babajije ibibazo

Ismael Niyomurinzi yashoje asaba abanyeshuri bo mu Rwanda ndetse anabaha impanuro, aho yavuze ati:”Dufite ikibazo cy’abanyeshuri bagenda bakajya kwiga hanze y’umugabane w’Afurika, ariko ntibagaruke. Reka nisabire mwebwe muri ahangaha, nimuramuka mugize amahirwe yo kujya hanze, nyamuneka muzagaruke gufasha bagenzi banyu ndetse n’igihugu cyanyu”.

Umuyobozi mukuru wa United Schools Center agira abanyeshuri inama

United Scholars Center ifasha abanyenshuri kwiga mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi, Asia ndetse no muri Amerika aho guhera kumadorari 850 ushobora kugira amahirwe yo kwiga i Burayi.

Tuyishime Olivier wabajije ikibazo umuyobozi mukuru


UMWANDITSI: Paul Mugabe/Inyarwanda.com

Photos: Cyiza Emmanuel-Inyarwanda Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndikumwenayo Wilson4 years ago
    Nibyiza kuba mwatunganira mukubona amashuri meza muri asia uropean nde tse nibindi bihugu ariko ndagirango mbibarize ibingibi ese ko harumuntu wanyishutira kimwe cya kabiri birashoboka komwa mfasha ikogo kiza cyo muri Canada nshobora kwigamo Kandi nshaka kwiga gernoment administration rwose mwakwihangana mukamfasha mukwiga cyane ikindi kwiga indimi biba bigoye muturangire icyo twakora kubirango twige izondimi
  • Muneza jean Claude4 years ago
    Ese birashoboka ko wajya kwigayo ntandimi mpuzamahaga uzi?ese uramutse ugiyeyo utazizi buriya ntiwajya utsindwa?ese ubundi ntawo mwajyana akazabishyura arangijekwiga?yabonye akazi?
  • tuyisenge justin4 years ago
    mwiriwe neza nanjye ndumwe mubashaka kujya kwiga hanze gusa sinagize amahirwe yokwitabira iriya nama gusa nabazaga ukeneye amakuru ahagije yabasanga hehe?? murakoze
  • Fiona Berwa4 years ago
    Umuntu wese wifuza amakuru ahagije kubijyanye no kwiga hanze yadusura kuri united scholars center Gishushu munsi ya simba cg ugez kuri simba wahamagara 0788307538 murakoze!
  • Assinatha Uwimana4 years ago
    none se nagira ngo mbabaze uko umuntu yabona admission letter? ese ayo mafaranga ni umunyeshuri uyiyishyurira cg hari scholarship abona?





Inyarwanda BACKGROUND