RFL
Kigali

UEFA iri kwiga uko yakongera amakipe muri Champions League

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/05/2019 14:12
0


Umuyobozi ushinzwe amarushanwa ku mugabane w’uburayi (European League) Lars-Christer Olsson aravuga ko UEFA Champions League irushanwa rikomeye kurusha ayandi rishobora kugaragaramo impinduka.



UEFA iri kwiga ukuntu Champions League ishobora kwitabirwa n’amakipe menshi kugira ngo iri rushanwa rirusheho kuba irya mbere ku mugabane w’Uburayi.

Umuyobozi ushinzwe amarushanwa ku mugabane w’Uburayi (European League), Lars-christer Olsson, kuri uyu wa gatatu yahuye n’abayobozi, bayobora amashapiyona ku mugabane w’uburayi.

Ni nyuma y’imyaka myinshi biga ukuntu bahindura uko iri rishanwa ripanze ndetse n’uburyo bwo kongeramo amafaranga, aho biteganyijwe ko bishobora kuzahinduka muri 2024. Olsson w’imyaka 69 y’amavuko yavuze ati: "hari ibitekerezo byo kongera amakipe, no kuyagabanya, n’uburyo bushya butandukanye n’ubwari busanzwe, amarushanwa ni ingenzi cyane ku makipe, buri munsi twifuza kubona amarushanwa”.

UEFA izavugurura amarushanwa mu cyumweru gitaha mu gihugu cya Hungary, aho imyanzuro y’ibyavuyemo izashyirwa hanze ku mugaragaro muri 2020, igatangira gushyirwa mu bikorwa muri 2024.

Umuyobozi wa UEFA Aleksander Caferin wari uyoboye inama yamaze amasaha abiri, yavuzeko bigomba kuzaca mu mucyo; aho yavuze ati: "ibitekerezo nibyo dushyize imbere, ndetse no gukorera mu mucyo, ntabwo bizaba nka mbere muri 2016( mbere y'uko aba umuyozi)”.

Yakomeje avuga ati: "intego yacu ni ugushaka ibisubizo byatuma umupira wacu ugenda neza, ndetse no gusuzumira hamwe ibitekerezo byafasha iri rushanwa rigakomeza kuba ubukombe”.

Ubusanzwe iri rushanywa ryajyaga ryitabirwa n’amakipe 32, agakina imikino 224 mu matsinda, aho bakinaga ku wa kabili cyangwa kuwa gatatu, umukino wa nyuma ukaba ari kuwa gatandatu, biravugwa ko bishoboka guhinduka, aho bazajya, bakina iminsi yose.

Paul Mugabe/Inyarwanda.com

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND