RFL
Kigali

Ibintu 8 wakora kugira ngo ubashe guhangana n’indwara ya Asthma

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:7/05/2019 17:19
0


Italiki ya 7 Gicurasi buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku ndwara ya Asthma aho uyu mwaka insanganyamatsi igira iti “Asthma n’ingaruka zayo”.



Uyu munsi tugiye kurebera hamwe ibintu umurwayi w’Asthma yakora kugirango abashe  guhangana n’iyi ndwara. Ubusanzwe Asthma ni indwara idakira, iterwa no gufungana tw’imiheha ijyana umwuka mu bihaha. Igaragazwa kenshi no kugorwa no guhumeka, gusemeka, inkorora idacika.

1.      Gufata imiti neza kandi ku gihe : N’iyo waba wumva umeze neza ni byiza guhora ukoresha agapombo kawe buri munsi.

2.      Kwitwaza imiti yawe aho wajya hose: Ugiye mu kazi, mu butembere n’abahandi ni byiza kwitwaza imiti yawe kugirango bikurinde gutakaza umwanya ujya kuyishaka mu gihe ugize ikibazo ( Crise) ndetse binakurinde ko yakugeraho wamaze kuremba.

3.      Guhungura imikungugu n’udukoko :  Nibyiza gukoresha agatambaro gatose mu guhungura imikungugu kugirango wirinde ko yakwiragira hose, kwisegura imisego isukuye, Ugahora ugirira isuku matera ndetse n’igitanda ndetse ugasimburanya amashuka buri cyumweru kandi ayo wameshe ukayanika nibura ahantu hari ubushyuhe bwa 60o C.

Ukwiye kandi kujya ukoresha ibikoresho bisukura bikurura imyanda n’imikungungu (aspirateur) buri gihe cyane cyane ahantu habugenewe hinjiza umuyaga, kugitanda, kuri za matera kandi ukitwararika kuguhinduranya utuyunguzo tw’umwuka, niba uba ahantu hakonja ni byiza ko ushyiraho uburyo bwo kurwanya ubukonje. Ibikinisho by’abana n’ibindi bintu byose bifite ubwoya nibyiza kujya wibuka kushyira mu byuma bikonjesha kugirango wice udukoko .

4.      Kunywa itabi: Kirazi kunywa cyangwa guhumeka umwotsi w’itabi ku murwayi wa Asthma.

5.      Mu gihe cyo kuyanga kw’ibihingwa: Mu gihe ubona imyaka yatangiye kuzana uruyange, nibyiza kugendana agatambaro ko kwipfuka ku mazuru kugirango wirinde guhumeka udukungugu tw'urwo ruyange kuko tubamo udukoko twaguteza ibibazo ( Crise).

6.      Gukora imyitozo ngororamubiri ikwiriye:  Gisha inama umuganga wawe, ku mwitozo ngororamubiri wakora, kuko gukora Siporo bifungura uduheha twinjiza umwuka bikanagura ibihaha.

7.      Gukurikiza gahunda zose uhabwa na muganga:  Kujya wisuzumisha kenshi ngo umenye uko uhagaze.

8.      Mu gihe uburwayi bwagufashe:  Ukwiye kubanza kugeraza byose byatuma bituza, nko gufata imiti yawe ….. ariko mugihe ubona urushaho kuremba ni byiza kwihutira kugana ivuriro rikwegereye cyangwa ugahamagara nimero z’ubutabazi

Src: santemagazine.fr

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND