RFL
Kigali

Jules Ulimwengu yujuje ibitego 17 anicaza Rayon Sports ku mwanya wa mbere-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/05/2019 12:36
0


Jules Ulimwengu rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 60 mu mikino 26, ayoboye abafite ibitego byinshi muri shampiyona 2018-2019 nyuma y’igitego yatsinze Police FC kuri iki Cyumweru tariki 5/5/2019 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.



Jules Ulimwengu ukomoka i Burundi, yageze muri Rayon Sports mu gihe cy’imikino yo kwishyura ya shampiyona 2018-2019 avuye muri Sunrise FC aho yakuye ibitego icyenda (9) kuri ubu akaba amaze gutsinda umunani (8).




Rayon Sports bishimira amanota atatu y'umunsi


Jules Ulimwengu yafashe iminota igera muri 30' yakira amafaranga yahabwaga n'abafana ba Rayon Sports kuko yahakuye ibihumbi 490 by'amafaranga y'u Rwanda (490,000 FRW)

Igitego 1-0 Rayon Sports yatsinze Police FC bakina umunsi wa 26 wa shampiyona cyatumye iyi kipe y’ubururu n’umweru yicara ku mwanya wa mbere n’amanota 60 mu gihe APR FC barwanira igikombe iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 59 mu mikino 26 amakipe yose amaze gukina.





Abakinnyi ba Police FC bahise bacika intege batakaje umukino bari bakaniye 

Umukino wahuje Rayon Sports na Police FC wari ukomeye kuko Police FC yashakaga guhagarika Rayon Sports kugira ngo nabo babone amahwemo ku mwanya wa kane bahanganiye n’amakipe arimo Kiyovu Sport na AS Kigali.


Muvandimwe JMV (12), Mpomzembizi Mohammed (21) na Mitima Isaac (23) baganira ku ikosa ryabaye ngo batsindwe igitego


Sarpong Michael imbere ya Mushimiyimana Mohammed (10)



Ruzindana Nsoro yari umusifuzi wo hagati mu kibuga

Nshimiyimana Maurice bita Maso umutoza mukuru wa Police FC yari yateguye umukino mu buryo bukomeye kuko ikipe ya Police FC yari ivuye mu mwiherero i Gishari bityo anakoresha abakinnyi hafi ya bose yakoresheje atsinda Sunrise FC ibitego 4-0.





Sarpong Michael yahize igitego mu mukino arakibura


Mushimiyimana Mohammed (10) agenzura umupira


Mushimiyimana Mohammed (10) areba uko yakwambura umupira Mugheni Kakule Fabrice 

Urebye mu bakinnyi 11 Police FC yakoresheje ikina na Sunrise FC, Hakizimana Issa Vidic ni we utarabanjemo asimburwa na Mitima Isaac ndetse Manzi Huberto Sinceres asimburwa na Nsabimana Aimable, abandi bari ababanje mu mukino uheruka.

Bwanakweli Emmanuel (GK,27), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Nsabimana Aimabale13, Mitima Isaac 23, Eric Ngendahimana (C,24), Iyabivuze Osee 22, Mushimiyimana Mohammed 10, Songa Isaie 9, Ndayishimiye Antoine Dominique 14, Hakizimana Kevin 25 ni bo bakinnyi Nshimiyimana Maurice yabanje mu kibuga.

Ku ruhande rwa Rayon Sports abakinnyi bakoresheje bakina na Espoir FC bose bari baje bakina umukino wa Police FC nta mpinduka zibayeho.

Mazimpaka Andre (GK,30), Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga Alba 3, Habimana Hussein 20, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Manzi Thierry (C,4), Mugheni Kakule Fabrice 27, Niyonzima Olivier Sefu 21, Manishimwe Djabel 10, Ulimwengu Jules 7 na Sarpong Michael 19 nibo 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga.

Mu buryo bwo gukina, ikipe ya Rayon Sports nk’abahabwaga amahirwe mbere y’umukino bageze mu kibuga basanga ntabwo byoroshye kuko iminota 45’ y’igice cya mbere yarangiye Rayon Sports bateye ishoti rimwe rigana mu izamu mu gihe Police FC yari itararibona.

Police FC wabonaga ari ikipe ifite umurava n’imbaduko mu gukina ariko baje kugira ikibazo cyo kudafata neza ngo baheze hagati ha Rayon Sports kuko wabonaga Mushimiyimana Mohammed, Eric Ngendahimana na Hakizimana Kevin badahagije ku buryo bari kwifasha Niyonzima Olivier Sefu, Mugheni Kakule Fabrice na Manishimwe Djabel.


Eric Ngendahimana (24) na Mugheni Kakule Fabrice (27) hagati mu kibuga 

Imipira ya Rayon Sports yabaga ivuye kwa Mugheni Kakule Fabrice na Niyonzima Olivier Sefu yahitaga irenga urukuta rwa Ngendahimana Eric na Mushimiyimana Mohammed igahita ako kanya igera kuri Manishimwe Djabel wahitaga areba Ulimwengu Jules cyangwa Sarpong Michael bityo umurimo ugasigarana Nsabimana Aimable na Mitima Isaac wafashije cyane Police FC mu gukuraho imipira yari kubyara ibitego.

Police FC yakomeje gukina umupira mwiza ariko impinduka Rayon Sports yakoze mu gusimbuza zazanye ibisubizo kurusha uko byari bihagaze kuri Police FC.

Ku munota wa 54’ ubwo Eric Rutanga Alba yari amaze gusimburwa na Eric Irambona Gisa, Rayon Sports yatangiye gahunda yo gusatira cyane kuko Irambona Eric yatangiye kujya azamukana imipira akayigereza mu rubuga rw’amahina bitandukanye na Rutanga wayiteraga ageze ku murongo ugabanyamo ikibuga kabiri.




Irambona Eric yabaye impinduka ikomeye ku mikinire ya Rayon Sports 

Iki gitutu cyatumye Police FC itangira gukinira inyuma cyane kuko bibwiraga ko kunganya bihagije bityo icyoroshye ari ukurinda izamu bityo Eric Irambona akomeza kubyungukiramo kuko atikangaga guterwa.

Robertinho amaze kubona ko Police FC itari gusatira cyane ni bwo ku munota wa 67’ yakuyemo Habimana Hussein nka myugariro ashyiramo Mugisha Gilbert ukina asatira aca mu mpande kugira ngo yongere igitutu mu bwugarizi bwa Police FC. Ibi byaje kurangira Police FC barengeje umupira, Eric Irambona arawurengura niko kugera mu kavuyo k’abakinnyi barimo Muvandimwe Jean Marie Vianney, Nsabimana Aimable na Ulimwengu Jules wahise awuteza igitsi ugana mu izamu ku munota wa 84’, igitego kiba kiranyoye. Umukino urangira utyo.

Ukundi gusimbuza kwabayeho kuri Rayon Sports ni uko Manishimwe Djabel yasimbuwe na Jonathan Raphael da Silva ku munota wa 77’.


Manishimwe Djabel yasimbuwe na Jonathan Raphael Da Silva 

Ku ruhande rwa Police FC, Peter Otema yasimbuye Hakizimana Kevin ku munota wa 71’, Ndayishimiye Antoine Dominique aha umwanya Uwimbabazi Jean Paul ku munota wa 82’.



Nsabimana Aimable (13) myugariro wa Police FC



Coup franc ya Rayon Sports 

Mu buryo bwo guhana amakosa hitabajwe amakarita, Rayon Sports yahawe amakarita atanu (5) y’umuhondo kuko Mutsinzi Ange yahawe umuhondo akoreye ikosa kuri Ndayishimiye Antoine Dominique, Eric Rutanga ayihabwa azira kuvuna Nsabimana Aimable, Mugheni Kakule Fabrice ahabwa ikarita azira gukosereza Iyabivuze Osee. Ulimwengu Jules yahawe ikarita y’umuhondo azira kwiyambura umupira nyuma yo gutsinda igitego mu gihe Sarpong Michael yazize gutinza umukino.




Uburyo Mugheni Kakule Fabrice (27)( yakoreye ikosa Osee Iyabivuze (22)

Ku ruhande rwa Police FC bahawe amakarita atatu (3) y’umuhondo arimo imwe yahawe Bwanakweli Emmanuel (GK) na Nsabimana Aimable bose bazira gutinza umukino. Indi yahawe Mushimiyimana Mohammed azira ikosa yakoreye kuri Sarpong Michael.

Nyuma y’amanota atatu y’umunsi wa 26, Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 60, APR F ni iya kabiri n’amanota 59. Mukura VS yicaye ku mwanya wa gatatu n’amanota 52 mu gihe Police FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 43. SC Kiyovu ni iya gatanu n’amanota 39.


Amanota atatu yabaye ubuzima ku bakinnyi ba Rayon Sports



Havurwa Iyabivuze Osee



Abafana ba Rayon Sports bategereje igitego



Sarpong Michael aracyari ku bitego 13


Nsabimana Aimable avurwa hagati mu mukino


Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa mbere wa Police FC


Sarpong Michael (19) imbere ya Muvandimwe JMV


Ulimwengu Jules (7) ahanganye na Mpozembizi Mohammed (21)


Mitima Isaac (23) agenzura umupira mu bwugarizi bwa Police FC


Iradukunda Eric Radou (14) yohereza umupira imbere


Ndayishimiye Antoine Domnique (14) agerageza umupira wo mu kirere




Ndayishimiye Antoine Dominique (14) asimbuka imitego ya Niyonzima Olivier Sefu (21)


Habimana Hussein (20) myugariro wahoze muri Police FC





Hakizimana Kevin (25) atembereza umupira imbere ya Niyonzima Olivier Sefu (21)


Manzi Thierry (4) imbere ya Songa Isaie (9)


Abasimbura ba Rayon Sports


Abasimbura ba Police FC


Irambona Eric (17) akurikiwe na Osee Iyabivuze (22)


Mazimpaka Andre umunyezamu wa Rayon Sports wigeze gukina muri Police FC




Abasifuzi n'abakapiteni


Abakapiteni batombola ibibuga


Abakinnyi basuhuzanya mbere y'umukino


11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga


11 ba Police FC babanje mu kibuga

JULES ULIMWENGU WAHESHEJE RAYON SPORTS INTSINZI YAHAWE AKAYABO N'ABAFANA


TWAGANIRIYE NA JULES ULIMWENGU WATSINDIYE RAYON SPORTS 1:0 POLICE FC


TWAGANIRIYE N'UMUNYAMAKURU WAKUBITIWE MU MUKINO WA RAYON SPORTS


MANZI THIERRY YAVUZE IBANGA BAGIYE GUKORESHA KUGIRA NGO BEGUKANE IGIKOMBE


UBUTUMWA ABAFANA BA RAYON SPORTS BAHAYE ABAYOBOZI B'IKIPE YABO


AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

VIDEO: Eric NIYONKURU & Emmy NSENGIYUMVA (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND