Rayon Sports yafashe umwanya wa mbere itsinze Police FC igitego 1-0, cyatsinzwe na Jules Ulimwengu ku munota wa 84' w'umukino wakinwe ku mugoroba w'iki cyumweru tariki 5 Gicurasi 2019 muri Stade Amahoro.
Rayon Sports yahise igira amanota 60 mu mikino 26 mu gihe APR FC bahanganiye igikombe ijya ku mwanya wa kabiri n'amanota 59 mu mikino 26. Jules Ulimwengu arakomeza kuyobora abafite ibitego byinshi kuko yujuje 17. Uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yawukinnye iri ku gitutu cyo gushaka umwanya wa mbere kuko yarushwaga na APR FC amanota abiri (2).
Rayon Sports bishimira igitego
Abakinnyi 11 ba buri ruhande:
Police FC XI: Bwanakweli Emmanuel (GK,27), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Nsabimana Aimabale13, Mitima Isaac 23, Eric Ngendahimana (C,24), Iyabivuze Osee 22, Mushimiyimana Mohammed 10, Songa Isaie 9, Ndayishimiye Antoine Dominique 14, Hakizimana Kevin 25.
Rayon Sports XI: Mazimpaka Andre (GK,30), Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga Alba 3, Habimana Hussein 20, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Manzi Thierry (C,4), Mugheni Kakule Fabrice 27, Niyonzima Olivier Sefu 21, Manishimwe Djabel Prosper 10, Ulimwengu Jules 7 na Sarpong Michael 19.
Ulimwengu Jules yaraje mu byishimo abafana ba Rayon Sports
Rayon Sports bishyushya
Police FC bishyushya
Peter Otema umukinnyi waciye muri Rayon Sports akaba ari muri Police FC
Muhinda Bryan myugariro wa Police FC
Mudeyi Sulaiman umukinnyi wo mu mpande za Rayon Sports
Nyandwi Saddam myugariro uri kurangiza amasezerano muri Rayon Sports
Bwanakweli Emmanuel (Ibumoso) na Nduwayo Danny Barthez (Iburyo) abanyezamu ba Police FC
JULES ULIMWENGU WAHESHEJE RAYON SPORTS INTSINZI YAHAWE AKAYABO N'ABAFANA
TWAGANIRIYE NA JULES ULIMWENGU WATSINDIYE RAYON SPORTS 1:0 POLICE FC
TWAGANIRIYE N'UMUNYAMAKURU WAKUBITIWE MU MUKINO WA RAYON SPORTS
MANZI THIERRY YAVUZE IBANGA BAGIYE GUKORESHA KUGIRA NGO BEGUKANE IGIKOMBE
UBUTUMWA ABAFANA BA RAYON SPORTS BAHAYE ABAYOBOZI B'IKIPE YABO
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
VIDEO: Eric NIYONKURU & Emmy NSENGIYUMVA (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO