RFL
Kigali

Police FC vs Rayon Sports: Itike ya macye iragura amafaranga igihumbi (1,000 FRW) iya menshi ni 20,000 FRW

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/05/2019 10:41
0


Amasaha asigaye ni macye kugira ngo ikipe ya Police FC yakire Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona 2018-2019, umukino uri bubere kuri sitade Amahoro Saa cyenda n’igice (15h30’).



Ni umukino ikipe ya Rayon Sports iri bukine iri ku gitutu cyo gushaka umwanya wa mbere kuko irarushwa na APR FC amanota abiri (2).

APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 59 mu mikino 26 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 57 mu mikino 25. Mu gihe Rayon Sports yatsinda uyu mukino yahita igira amanota 60 bityo igafata umwanya wa mbere igasigara irusha inota rimwe mucyeba wayo, APR FC.


Umukino wa Police FC na Rayon Sports witezwemo imibare ikomeye ku gikombe cya shampiyona

Kwinjira muri sitade Amahoro ushaka kureba uyu mukino, ni ukwitwaza ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda (20,000 FRW) ku bantu bicara mu myanya y’icyubahiro cyo hejuru (VVIP).

Imyanya yegeranye n’ahicara abiyubashye cyane barishyura ibihumbi icumi (10,000 FRW) mu gihe igice kiri imbere y’ahicara abanyamakuru haraba hishyurwa ibihumbi bitanu (5,000 FRW). Ku ntebe z’umuhondo zisoza ahatwirikiriye barishyura ibihumbi bitatu (3,000 FRW) mu gihe ahasigaye hose ari igihumbi (1,000 FRW).

Muri macye kwinjira ku mukino wa Police FC na Rayon Sports ni: 20,000 FRW, 10,000 FRW, 5,000 Frw, 3000 FRW na 1,000 FRW.

Uyu mukino, ikipe ya Police FC biteganyijwe ko iraba ifite abafana bayitegezeho umusaruro cyane abakunzi ba APR FC baraba bashaka ko Rayon Sports itabarara imbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona 2018-2019.

Abafana ba Rayon Sports nabo barabizi ko Police FC atari ikipe bari busarureho amanota mu buryo bworoshye kuko mu mikino ibanza Police FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Jean Paul Uwimbabazi.


Police FC irashaka umwanya wa kane no kwiha icyubahiro imbere ya Rayon Sports

Police FC kuri ubu icyo irwana nacyo muri uyu mukino ni ukwerekana ko imaze kuba ikipe ikomeye ikaba yatsinda Rayon Sports mu mikino yombi ya shampiyona y’uyu mwaka ndetse bikaba byayifasha gushimangira umwanya wa kane kuko kuri ubu Police FC irarusha Kiyovu Sport amanota ane (4). SC Kiyovu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 39 nyuma yo gutsindwa na AS Muhanga kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu mukino ntabwo uza kuba urimo abakinnyi benshi bagiye bava mu ikipe imwe bajya mu yindi uretse Mazimpaka Andre umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports wabaye muri Police FC (2006-2012) na Habimana Hussein Eto’o myigariro wa Rayon Sports wabaye muri Police FC (2016-2018).


Rayon Sports irashaka igikombe ihanganiye na APR FC

Nshimiyimana Maurice bita Maso umutoza ufite Police FC ashobora kudakora impinduka nyinshi ku bakinnyi yakoresheje akina na Sunrise FC bityo akabanzamo;  Bwanakweli Emmanuel (GK,27), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Nsabimana Aimabale13, Manzi Huberto Sinceres 16, Eric Ngendahimana (C,24), Iyabivuze Osee 22, Mushimiyimana Mohammed 10, Songa Isaie 9, Ndayishimiye Antoine Dominique 14, Hakizimana Kevin 25.


Uburyo Police FC ishobora kwitabaza imbere ya Rayon Sports

Robertinho umutoza mukuru wa Rayon Sports ashobora kwitabaza; Mazimpaka Andre (GK,30), Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga Alba 3, Habimana Hussein 20, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Manzi Thierry (C,4), Mugheni Kakule Fabrice 27, Niyonzima Olivier Sefu 21, Donkor Prosper Kuka 8, Ulimwengu Jules 7 na Sarpong Michael 19.


Uburyo Rayon Sports bashobora gukoresha bahura na Police FC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND