RFL
Kigali

Double N na Thugz Nation basohoye indirimbo ‘Mind your business’ iri kuri mixtape batangiye gutunganya-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/05/2019 23:24
0


Umuhanzi Nshimiyimana Noel uzwi nka Double N afatanyije n’itsinda Thugz Nation batangiye urugendo rukomeye rwo gukora mixtape y’indirimbo eshanu. Kuri ubu bamaze gushyira hanze indirimbo ya mbere bise ‘Mind your business’ iri kuri iyi mixtape.



Iyi ndirimbo bise ‘Mind your business’ yasohotse kuri uyu wa kane tariki 01 Gicurasi 2019, igizwe n’iminota itanu n’amasegonda 02’.

Thugz Nation igizwe n’abantu batatu irimo Mirabyo The warren, Ron Critical, Generous 44. Mu gihe bamaze mu rugendo rw’umuziki bamaze gukora indirimbo nyinshi nka ‘House party’, ‘Batatu ku butaka’, ‘Muhima’ n’izindi. 

Double N amaze gukora indirimbo nka ‘Shayaya’, ‘No stress’, ‘Nsezeranya’. Yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo ‘Mind youru business’ bayikoze bagamije gucyebura abita ku by’abandi kurusha ibyabo.

Ati “Ni indirimbo twakoze twifuza gutanga ubutumwa bukangurira abantu kutita ku bintu bitabareba ahubwo bagakora ibyabo bagamije gutera imbere kurusha kureba iterambere ry’abandi ni ibyo bagezeho,”

KANDA HANO UMVE INDIRIMBO 'MIND YOUR BUSINESS' YA DOUBLE N NA THUGZ NATION

Iyi niyo ndirimbo ya mbere isohotse kuri iyi mixtape barateganya ko iba yasohotse muri uyu mwaka. Double N na Thugz Nation bavuga ko bagiye guhita bafata amashusho y’indirimbo yitwa ‘Ramba’ nayo iri kuri mixtape.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Lion’s G muri GMC Records ari naho bari gutunganyiriza iyi mixtape. Ni mu gihe amashusho y’iyi ndirimbo ‘Mind your business’ yakozwe na Methode Badman.

Double N afatanyije na Thugz Nation bashyize hanze indirimbo 'Mind your business'.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MIND YOUR BUSINESS' YA DOUBLE NA THUGZ NATION






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND