RFL
Kigali

Sarpong Michael na Ulimwengu Jules bafashije Rayon Sports kunyagira Espoir FC-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/05/2019 18:54
1


Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Espoir FC ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona 2018-2019 waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Kane. Sarpong Michael na Ulimwengu Jules ni bo batsinze ibi bitego.



Sarpong Michael yafunguye amazamu ku munota wa 14’ anongeramo ikindi ku munota wa 19’. Ulimwengu Jules yaje gushyiramo igitego cya gatatu ku munota wa 52’ mbere yuko ashyiramo icya kane ku munota wa 63’ w’umukino.



Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Ulimwengu Jules yahise yuzuza ibitego 16 muri shampiyona anakomeza kuza imbere mu bafite ibitego byinshi kuko Hakizimana Muhadjili (APR FC) umuri inyuma afite ibitego 13 cyo kimwe na Sarpong Michael (Rayon Sports) nawe wagwije ibitego 13.




Sarpong Michael yujuje ibitego 13



Ulimwengu Jules (7) yagize ibitego 16 muri shampiyona





Saidi Abed Makasi umutoza mukuru wa Espoir FC yazamuwe mu bafana azira gushyamirana n'abasifuzi




Ulimwengu Jules ahatana na Ngiriyeze Mudeyi Abdul

Nyuma yuko Rayon Sports ibonye amanota atatu y’umunsi, ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 57 ikaba irushwa inota rimwe na APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 58 mu mikino 25 amakipe yombi amaze gukina.

Ni umukino utagoye Rayon Sports kuko ikipe ya Espoir FC bari bahanganye wabonaga idatanga akazi gakomeye ku bakinnyi ba Rayon Sports mu bice bitandukanye by’ikibuga. Espoir FC iraguma ku mwanya wa munani n’amanota 32.


Ulimwengu Jules imbere y'izamu rya Espoir FC



Niyonzima Olivier Sefu (Ibumoso) abyigana na Wilondja Jacques (iburyo) kapitebni wa Espoir FC

Undi mukino wakinwaga kuri uyu wa Kane wasize Musanze FC itsinze Etincelles FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Barirengako Frank (5’).



Niyonzima Olivier Sefu imbere ya Renzaho Hussein (2)


Iradukunda Eric Radou azamura umupira uva mu ruhande


Renzaho Hussein akiza izamu rya Espoir FC akoresheje umutwe

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports XI: Mazimpaka Andre (GK,30), Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga Alba 3, Habimana Hussein 20, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Manzi Thierry (C,4), Mugheni Kakule Fabrice 27, Niyonzima Olivier Sefu 21, Manishimwe Djabel 10, Sarpong Michael 19 na Ulimwengu Jules 7

Espoir FC XI: Ndayishimiye Hussein (GK,1), Wilondja Jacques (GK,5), Uwineza Jean de Dieu 12, Moninga Walusambo Keita Emmanuel 6, Simpenzwe Hamidou 17, Uzayisenga Maurice 8, Renzaho Hussein 2, Ndayisenga Salim 15, Kyambade Fred 4, Nkunzimana Sadi 9 na Ssemazi John 3.


Nkurunziza Felicien yinjiye mu kibuga asimbuye



Umwe mu mikino yoroheye Rayon Sports


Manishimwe Djabel agenzura umupira hagati mu kibuga


Espoir FC bajya inama


Eric Rutanga Alba myugariro w'ibumoso muri Rayon Sports


Ssemazi John umugande utaha izamu muri Espoir FC




Habimana Hussein (20) yugarira


Mutsinzi Ange Jimmy ashaka umupira abangamiwe na Renzaho Hussein



Ngiriyeze Mudeyi Abdul yinjiye asimbuye


Saidi Abed Makasi umutoza mukuru wa Espoir FC


Robertinho umutoza mukuru wa Rayon Sports



Mazimpaka Andre yishimira igitego

REBA UKO UMUKINO WA RAYON SPORTS VS ESPOIR FC WAGENZE


PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

VIDEO: Eric NIYONKURU (Inyarwanda Tv)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • INJI4 years ago
    IBWAYAGOGANYE NI NENGE





Inyarwanda BACKGROUND