RFL
Kigali

APR FC yaguye miswi na SC Kiyovu bigarura imibare ishoboka ku gikombe-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/04/2019 20:45
0


Ikipe ya APR FC yaguye miswi na SC Kiyovu banganya 0-0 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona waberaga kuri Sitade ya Kigali ku mugoroba w’uyu wa Kabiri.



APR FC yatakaje amanota abiri igumaku mwanya wa mbere n’amanota 58 mu mikino 25 ya shampiyona bamaze gukina. Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 54 mu mikino 24 kuko ifite umukino izahuramo na Espoir FC kuri uyu wa Kane.


Danny Usengimana rutahuzamu wa APR FC imbere ya Karera Hassan myugariro wa APR FC



Alain Kirasa (Ibumsoo) umutoza mukuru na Mutarambirwa Djabil (Iburyo) umutoza wungriije bafatanya muri SC Kiyovu

SC Kiyovu yagiye mu mukino ibura bamwe mu bakinnyi isanzwe igenderaho barimo; Habamahoro Vincent, Nizeyimana Djuma, Armel Gyslain na Ngirimana Alex mu gihe  APR FC yari ifite imibare yo kudakora ikosa ryo gutakaza kugira ngo yizere kuguma mu mwuka mwiza w’igikombe.

Ibi byaje gutuma abakinnyi barimo; Nsanzimfura Kedd, Ngarambe Jimmy Ibrahim, Karera Hassan na Saleh Ishimwe babanza mu kibuga binarangira bitwaye neza bakura inota kuri APR FC. SC Kiyovu yari imaze imikino ibiri itsindwa.

Mu buryo bwo gusimbuza, Alain Kirasa umutoza mukuru wa SC Kiyovu yakuyemo Keddy Nsanzimfura ashyiramo Bunani Janvier naho kuri APR FC Buteera Andrew yasimbuwe na Ally Niyonzima naho Nshuti Dominique Savio yahawe umwanya na Fiston Nkizingabo.Danny Usengimana asimburwa na Mugunga Yves.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

SC Kiyovu XI: Ndoli Jean Claude (GK,1), Serumogo Ally 2, Uwineza Rwabuhihi Aimée Placide 6, Karera Hassan 5, Ahoyikuye Jean Paul 4, Ishimwe Saleh 16, Rachid Kalisa (C,8), Ngarambe Jimmy Ibrahim 12, Nsanzimfura Keddy 14, Nizeyimana Claude 10 na  Heron Scarla 17.


APR FC XI: Kimenyi Yves (GK,21), Ombolenga Fitina 25, Imanishimwe Emmanuel 24, Rugwiro Herve 4, Buregeya Prince Caldo 18, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7), Buteera Andrew 20, Nkizingabo Fiston 29, Hakizimana Muhadjili 10 na Danny Usengimana 19.


Imikino y'umunsi wa 25 wa shampiyona:


Abasifuzi n'abakapiteni

Kuwa Kabiri tariki 30 Mata 2019

-Gicumbi FC 1-0 AS Kigali FC (Gicumbi)

 -SC Kiyovu 0-0 APR FC (Stade de Kigali)

Kuwa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2019

-Police FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15h30)

-Amagaju FC vs Mukura VS (Nyagisenyi, 15h30)

-Kirehe FC vs Marines FC (Kirehe, 15h30)

-Bugesera FC vs AS Muhanga (Stade Mumena, 15h30)

Kuwa Kane tariki 2 Mata 2019

-Musanze FC vs Etincelles FC (Stade Ubworoherane, 15h3

-Rayon Sports FC vs Espoir FC (Stade de Kigali, 15h30)

 

Abasimbura ba APR FC 


Abasimbura ba SC Kiyovu


Abakapiteni batombora ibibuga 


Imanishimqwe Emmanuel (24) hagati ya Rachid Kalisa (Ibumoso) na Serumogo Ally (Iburyo)


Abakinyi ba APR FC bajya inama hagati mu mukino


Hakizimana Muhadjili (10) ashaka inzira 

PHOTOS: IRADUKUNDA Desanjo (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND