RFL
Kigali

Nzitabira 20 Km de Bugesera 2019 kuko niho mvuka-MAGARE

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/04/2019 15:41
1


Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo tariki ya 12 Gicurasi 2019 igere ubwo hazaba hakinwa amarushanwa azaba agize isiganwa ngaruka mwaka rya 20 Km de Bugesera rya 2019. Muhitira Felicien umaze kumenyerwa mu mikino ngorora mubiri yo gusiganwa ku maguru ahamya ko azitabira uyu mwaka.



Mu mwaka wa 2018 ubwo iri siganwa ryabaga ku nshuro ya gatatu, Muhitira yari yitabiriye kimwe n’abandi bakinnyi bafite amazina akomeye muri uyu mukino. Uyu musore yemereye INYARWANDA ko n’uyu mwaka azongera akitabira agakina 20 Km de Bugesera 2019 izaba iba ku nshuro ya kane.

“20 Km de Bugesera 2019 ni isiganwa ribera iwacu i Bugesera, niho mvuka. Gasore Serge uritegura ni umusportif mugenzi wanjye utegura ibintu nk’ibi kandi twifuza ko haboneka abantu nkawe bategura irushanwa y’abanyarwanda riba rikomeye kuri ruriya rwego”. Muhitira


Muhitira Felicien Magare yiteguye kuzitabira 20 Km de Bugesera 2019

Muhitira asoza kuri iyi ngingo yo kuzitabira 20 Km de Bugesera 2019 avuga ko nubwo azaba ariyo atazaba ari mu rwego rwo gutwara umudali wa mbere ahubwo ko azaba ari muri gahunda yo gushyigikira irushanwa muri rusange.

“Nzajyayo ngiye gushyigikira bagenzi banjye ariko ntabwo nzajyayo ngiye kuritwara. Najya mu bandi ngakina bisanzwe nikorera imyitozo ariko ntagiye kuryamira abana bashaka kuzamuka ahubwo nzaba mbatera ingabo mu bitugu”. Magare

20 Km izaba ku nshuro ya kane tariki 12 Gicurasi 2019 i Nyamata mu karere ka Bugesera. Muri iri rushanwa haba harimo umukino ngorora mubiri wo gusiganwa ku maguru mu byiciro bitatu (3).


Abatuye i Nyamata barahishiwe tariki 12 Gicurasi 2019

Icyiciro cya mbere kiba kigizwe n’intera ya kilometero 20 (20 Km) ari naho hava izina “20 Km de Bugesera”. Iyi ntera ikorwa n’abakinnyi bakuru yaba mu myaka no mwuga wo gukina. Icyiciro cya kilometero umunani (8 Km) bikorwa n’abakiri bato yaba abahungu n’abakobwa ndetse n’ibilometero bitatu (3 Km) by’abakina bishimisha (Run for Fun). 

Muri iri rushanwa, habamo n'igice cyo gusiganwa ku magare intera ya kilometero 40 (40 km). Mbere y'uko 20 Km de Bugesera 2019 iba, hari ibikorwa bitandukanye bizayibanziriza muri gahunda yo kwitegura neza umunsi nyirizina.

Kimwe mu bikorwa bizabimburira 20 Km de Bugesera 2019, ni siporo ya bose (Car Free day) izabera i Nyamata Ku Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi 2019.

Nyuma nibwo tariki 11 Gicurasi 2019 hazerekanwa “The Royal Tour”, filimi mbarankuru (Documentary Film) yerekana uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatembereye igihugu asura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.


Nyirarukundo Salome (Ibumoso0 na Marthe Yankurije (iburyo) ubwo bari basoje isiganw amu 2018

“Kurwanya Ruswa ,ibiyobyabwenge n’ Inda zitateguwe” ni insanganyamatsiko ya 20 Km de Bugesera 2019, irushanwa ngaruka mwaka ribera mu Karere ka Bugesera ryitiriwe “Race to Restore” kuko riba mu minsi ijana yo kwibuka  Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka no kudaheranwa n’agahinda.


Gasore Serge niwe wazanye igitecyerezo cya 20 Km de Bugesera ikaba igiye kuba ku nshuro ya kane 

20 Km de Bugesera ni igikorwa cya siporo gitegurwa n’ikigo Gasore Serge Foundation kiri i Ntarama mu Karere ka Bugesera bafatanyije n’akarere ka Bugesera ndetse bakaba bafatikanya imbaraga n’amashyirahamwe y’imikino ikinwa muri iri siganwa ndetse n’amasosiyete y’ubucuruzi atandukanye akorera mu Rwanda.


Nizeyimana Alexis yatwaye 20 Km mu 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • harerimana emmanuel4 years ago
    kwiyandikisha biberahe murakoze





Inyarwanda BACKGROUND