RFL
Kigali

Abantu 2 batawe muri yombi nyuma yo gushyira amafoto y’umurambo wa Emeliano Sala ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/04/2019 14:50
0


Abantu 2 bo mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru y’u Bwongereza, ahitwa Wiltshire batawe muri yombi aho bari kubazwa impamvu bashyize hanze amafoto y’umurambo wa nyakwigendera Emiliano Sala wahoze ari umukinnyi wa Cardiff City, aho bayashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo za Twitter nk'uko Polisi yabivuze.



Umugore w’imyaka 48 ukomoka ahitwa Corsham n’umugabo w’imyaka 62 ukomoka ahitwa Calne, bombi bakomoka mu gihugu cy’u Bwongereza, batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gukwirakwiza amafoto y’umurambo y’uwahoze ari umunnyi wa Cardiff City, ubwo wari uri gukorerwaho ibizamini,nkuko tubikesha urubuga The Independe.

Ibimenyetso ndetse n’ibizamini by'iri tabwa muri yombi, Polisi yo mu Bwongereza, yabyohereje mu bushinjacyaha bukuru. Umuvugizi wa Police ya Wiltshire, yavuze ko ko nta bimenyetso byerekana ko hari umuntu waba yarinjiye mu buruhukiro, bwaho umurambo wa Sane wari uri, cyangwa umwe mu bayobozi b’ibitaro ngo afate aya mafoto.

Umuvugizi wa Police yagize ati: “Nta bimenyetso dufite byemeza ko hari umuntu waba warinjiye mu bitaro ngo afate ariya mafoto cyangwa umukozi w’ibitaro waba warabikoze. Iyo nibutse ukuntu ari mafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bigatesha umutwe umuryango wa Emliano, bivugwa ko ari byo byabaye intandaro y’urupfu rw’umubyeyi wa Emiliano, papa we umubyara witabye Imana kuri uyu wa gatanu taliki ya 26 Mata 2019".

Umukinnyi w'imyaka 28 y’amavuko Emiliano wari umaze gusinyira Cardiff City, mbere y'uko yitaba Imana aho indege yari imutwaye we n’umupilote yaguye mu munkengero y’inyanza ya Guersey kuri 21 Mutaram 2019. Umubiri wa Sala wabonetse taliki ya 6 Gashyantare 2019 nyuma y’ibyumweru bibiri aburiwe irengero we n’umupilote we witwa David Ibbotson.

Se umubyara, Horacio Sala yitabye Imana mu mpera z'iki kimweru, ku wa gatanu taliki ya 26 Mata 2019 muri Argentine mu ntara ya Santa Fe nk'uko tubikesha itangazamakuru ry’iwabo mu Argentine. Inshuti ze za hafi zavuze ko byamugoye kwakira urupfu rw’umuhungu we wapfuye akiri muto bikaba ari byo nkomoko y’uru rupfu rwa Horacio Sala.

UMWANDITSI: Paul Mugabe-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND