RFL
Kigali

Wari uzi ko Muhitira Félicien (Magare) yari umukinnyi wo hagati mu mupira w’amaguru?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/04/2019 14:57
0


Iyo bavuze Muhitira Félicien bishobora kutumvikana. Gusa birushaho kumvikana iyo aya mazina yongeweho Magare. Muhitira Félicien Magare ni umukinnyi umaze kubaka izina mu mukino ngorora mubiri wo gusiganwa ku maguru (Athletisme) kuko kuri ubu yamaze no kubona itike izamujyana muri shampiyona y’isi n’imikino Olempike.



Muhitira yatangiye uyu mwuga mu 2013 kuko mbere yaho yakoraga akazi ko gutwara abagenzi ku igare, akazi yakoreraga i Nyamata mu karere ka Bugesera mu ntara y’iburasirazuba.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Muhitira yavuze ko yageze mu mukino wo gusiganwa ku maguru yawinjiyemo mu 2013 avuye mu kazi ko gutwara abagenzi ku igare. Gusa ngo yari umukinnyi ukomeye hagati mu kibuga ndetse ngo no mu izamu ntabwo biba byoroshye ko yatsindwa igitego.

“Kuzamuka kwanjye byabaye nk’ibitangaza nari umuntu utwara abagenzi ku igare nkabifatanya no kwiga, ngakina umupira w’amaguru byose mbikorera i Bugesera. Navuye i Bugesera njya i Kibungo ku ishuri rya ASPEK nkina umupira ndi umukinnyi w’akarere. Nakinaga hagati mu kibuga rimwe na rimwe nkanajya mu izamu kuko ndarizi”. Muhitira


Muhitira Felicien bita Magare azakina shampiyona y'isi 2019

Muhitira yatangiye gahunda yo gusiganwa ku maguru ubwo yari agiye gukina umupira w’amaguru agasanga abandi barushanwa kwiruka nawe akajyamo akabona yabibasha.

“Nyuma rero ibintu byo kwiruka byaje gutya tugiye ku kibuga cy’akarere gukina umupira w’amaguru nsanga abantu bari kwiruka n’ubundi mu 2013. Nkuramo imyenda mba ndirutse birakunda. Nyuma yaho sinabikomeje naje gutaha njya mu rugo i Nyamata ndituriza”. Magare


Muhitira (4) ubwo yari i Beijing mu 2015

Amaze gusubira i Nyamata mu biruhuko ni bwo yakomeje akazi ke ko gutwara abagenzi ku igare. Gusa ngo yaje kuhahurira n’irushanwa ngororamubiri asaba Rwabuhihi Innocent ko yamuha amahirwe akajyamo, yaje kumwemerera ahita ashyira hasi umugenzi abitsa igare ahita asiganwa n’abandi ahakura umwanya wa 11 aza ku rutonde rw’abakinnyi bashakwaga mu ikipe y’igihugu aba agiye mu mwuga atyo.

“Njyeze i Nyamata rero nakomeje akazi kanjye ko gutwara abagenzi ku igare. Rimwe rero ngeze ku biro by’akarere ntwaye umugenzi nsanga hari irushanwa riyobowe na Rwabuhihi Innocent nawe yabaha ubuhamya. Naramusabye nti waretse nkiruka arambwira ati ngwino wiruke. Umugenzi mukuraho mpita niruka mba uwa 11 bahita banamfata mu ikipe y’igihugu kuko ninjye bakatiyeho umurongo, mpita nzamuka ntyo kugeza uyu munsi”. Muhitira


Muhitira akunze kuba ari ku mugabane w'i Burayi akina amarushanwa atandukanye 

Muhitira Félicien Magare yatangiye gukina amarushanwa akomeye mu 2014 ubwo yanakinaga shampiyona y’isi ndetse zose izabaye kuva icyo gihe akaba amaze kuzikina. Gusa ngo iya 2014 yabereye i Denmark yaramuzonze aba uwa 41.  Shampiyona ya 2015 yabereye mu Bushinwa yabaye uwa 38 mbere yo kujya i Beijing akaba uwa cumi (10).  

Muhitira Felicien, umukinnyi mpuzamahanga w’imikino ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru “Athletisme” avuga ko afite intego yo kuba yakegukana umudari muri shampiyona y’Isi “World Athletics Championship 2019” izabera i Doha muri Qatar kuva tariki 27 Nzeli kugeza 6 Ukwakira 2019.

Uyu musore avuga ko amarushanwa nka shampiyona y’isi amaze kuyamenyera ariko akaba yishimira ko bwa mbere agiye kuzahatana mu mikino Olempike 2020 izabera mu Buyapani mu mujyi wa Tokyo.


Muhitira azakina imikino Olempike ya 2020 izabera i Tokyo mu Buyapani 

Muhitira Felicien yabonye ibihe “Minima” bimuhesha kuzakina iyi shampiyona y’Isi, abikesha kwitwara neza mu irushanwa rya marato “Roma International Marathon 2019” ryabereye i Roma mu Butaliyani tariki 7 Mata 2019 aho yegukanye umwanya wa 6 mu gusiganwa ahareshya n’ibilometero 42 na metero 195 akoresheje amasaha abiri n’iminota 10 n’amasegonda 58 (2h10’58”).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND