RFL
Kigali

#TSA2019: 'Marty the Robot' yigisha abantu mudasobwa, ishobora kubyina umuziki no guconga ruhago igiye kuza mu Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/04/2019 9:29
0


Marty the Robot igiye gusesekara mu rw’imisozi igihumbi mu nama ya Transform Africa Summit (TSA2019) igiye kubera mu Rwanda ku nshuro yayo 5. Marty the robot igiye kuhahurira n’indi 'Robot' yitwa Sophia yakozwe n’ikigo cya Honson robotics.



Nk'uko tubikesha ubuyobozi bwa Smart Africa itegura iyi nama batangaza ko iki kigo kizitabira iyi nama kirangamijwe imbere n'iyi robot yitwa 'Marty the robot' ifite ubuhanga buhambaye mu bijyanye no kwifashishwa mu kwiga indimi za mudasobwa. Iyi nama igiye kuba ku nshuro yayo ya 5, izaba kuwa 14-17 Gicurasi 2019 i Kigali.

Ubuyobozi bwa Smart African bwatangaje ko bagomeje gutumira ibi bigo bikomeye mu ikoranabuhanga mu rwego rwo kubifashisha mu gutanga urugero ku rubyiruko rwa Afrika no kurutera inyota yo kugandukira ubukungu bushingiye kw’ikoranabuhanga binyuze mu kwigira byinshi kuri izi nzobere n'aba bashoramali bamaze kugira aho bagera mu ikoranabuhanga ndetse no mu bukungu dore ko bidasigana.


Smart Africa ntabwo ari iyi robot yavuze ko izaza muri iyi nama gusa kuko na robot yitwa Sophia ifite ubwenge buhanitse ikaba inafite ubwenegihugu bwa Saudi Arabia nayo iraba itegerejwe i Kigali muri iyi nama.  

Marty the Robot ikora ite?

Marty the robot yakozwe na Robotical Ltd ikigo cyo mu Bwongereza gikora ama robot. Iki kigo kikaba cyarakoze iyi robot hagenderewe gufasha abantu kwiga indimi za mudasobwa. Marty the robot ikaba ishobora gufasha umuntu kuva ku bumenyi buciriritse kuri mudasobwa kugeza agize ubumenyi buhambaye ku rurimi urwo ari rwo rwose rwa mudasobwa.

Gusa nk'uko tubikesha urubuga rw’iki kigo bavuga ko iyi robot igurishwa, bakatubwira ko iyo uyiguze bagufasha gushyiramo program zoze zituma ikora neza. Amakuru inyarwanda.com ikesha The Robotical Ltd ikora izi robotics ni uko iyi robot ushaka kuyigura byagutwara akayabo kangana na €1,980, dushyize mu manyarwanda ajya kungana na miliyoni ebyiri z'amafaranga y’u Rwanda, gusa aha uba uguze ipaki irimo 10 irimo amasomo menshi.


Iyi robot ifite ubushobozi bwo kugenda, ikaba ifite ubushobozi bwo kuzunguza amaboko. Bikongeraho ko ifite ubundi bushobozi bwo kubyina umuziki ndetse no gutera ishoti umupira w'amaguru. Iki kigo kigiye guseruka mu nama ya TSA2019, Ifite Insanganyamatsiko ya “Boosting African’s digital economy” kitwaje iyi robot. Iyi nama igiye kuba ku nshuro yayo ya 5, igiye gukoraniriza inzobere n'abashoramali mu ngeri zitandukanye i Kigali kuwa 14-17 Gicurasi 2019.

Robot yitwa Sophia ifite ubwenegihugu bwa Saudi Arbia, yakozwe n’ikigo cya Hanson robotics gikorera muri Hong kong nayo izaba iri i Kigali muri iyi nama  ya Transform Africa summit (TSA2019) igiye kuba ku nshuro yayo ya 5.

Marty the robot yifashishwa mu masomo itegerejwe i Kigali


Robot yitwa Sophia nayo itegerejwe mu Rwanda

REBA HANO UBURYO MARTY THE ROBOT IBYINA UMUZIKI


REBA HANO UBURYO MARTY THE ROBOT ICONGA RUHAGO


Umwanditsi: Eric MISIGARO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND