RFL
Kigali

Igitego cya Muvandimwe Jean Marie Vianney cyatumye Police F C yuzuza imyaka 6 itsinda Mukura VS-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/04/2019 12:36
0


Kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2019, ikipe ya Police FC yafashe umwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona 2018-2019 itsinze Mukura VS ibitego 2-1.



Igitego cy’intsinzi kuri Police FC cyatsinzwe na Muvandimwe Jean Marie Vianney mu minota ibiri yiyongeraga kuri 90 (90+2’) ubwo yateraga umupira uteretse (Free-Kick) nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri Jean Paul Uwimbabazi wari winjiye mu kibuga asimbuye Hakizimana Kevin (Pastole).


Kubwimana Cedric bita Jay Polly ni we wafunguye amazamu atsindira MVS ku munota wa 9'


Byari ibyishimo kuri Police FC nyuma y'ifirimbi ya nyuma 



Byari umubabaro kuri Mukura VS

Mukura Victory Sport yahise yuzuza imyaka itandatu itsinda imikino ya shampiyona iyihuza n’iyi kipe yo mu karere ka Huye. Kuva mu 2013 ntabwo ikipe ya Mukura VS irabasha gutsinda Police FC uretse wenda kuba baragiye banganya (1-1). Mu mikino 12 aya makipe amaze gukina kuva mu 2013, Police FC yatsinzemo umunani (8) banganya ine (4). Mukura VS iheruka gutsinda Police FC mu 2013 umukino umwe bakiniye kuri sitade Kamena i Huye.



Muvandimwe Jean Marie Vianney mwarimu wa Coup franc muri Police FC


Abatoza ba Police FC ku mavi nyuma y'umukino 


CIP Munyaneza Jean Sauveur umuyobozi wa tekinike muri Police FC ubwo yari ategereje ifirimbi ya nyuma 


Police FC bishimira amanota atatu muri sitade Huye





Muvandimwe JMV (12) yabaye intwari y'umukino


Amb.Olivier Nduhungirehe umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'ibikorwa by'umuryango w'ibihugu bya Afurika y'iburasirazuba akaba umufana ukomeye wa Mukura VS yari ahari 

Biramahire Abeddy yari yahuye na Police FC yahozemo anagira umukino mwiza 



Sibomana Patrick Pappy undi mukinnyi uhagaze neza muri MVS 


Ntahobari Asouman yinjiye asimbuye Ciza Hussein

Muri uyu mukino, Mukura Victory Sport yari mu rugo yafunguye amazamu ku munota wa cyenda (9’) ku gitego cyatsinzwe na Kubwimana Cedric bita Jay Polly ubwo yafataga umupira abugarira ba Police FC bikikanga ko yaraririye bityo barahagarara arinda agera mu izamu.

Mukura VS yakinnye neza mu gice cya mbere kuko wabonaga irusha cyane Police FC gahunda yo guhana umupira no guhuza neza mu bwugarizi.



Hakizimana Kevin (25) wahoze muri Mukura VS aba muri Police FC



Mushimiyimana Mohammed (10) ahanganye na Munyakazi Yussuf Lule (20) hagati mu kibuga 

Igice cya mbere kirangiye ni bwo Nshimiyimana Maurice bita Maso umutoza wa Police FC yahinduye uburyo bakinaga kuko batangiye gukina basa naho bihutana umupira bakazamukira rimwe bawubura bakagarukira rimwe bose.

Ubu buryo bwatumye abakinnyi ba Mukura VS basa naho bananiwe ni bwo Police FC yahise itangira kubasatira cyane bibyara amakosa mu bwugarizi bityo igitego cyo kwishyura gishyirwamo na Songa Isaie ku munota wa 89’ mbere yuko Muvandimwe Jean Marie Vianney atsinda coup franc ku munota wa 90+2’.



Wilondja Ismael umunyezamu wa MVS



Ndayishimiye Antpine Dominique (14) umwe mu bagize uruhare mu bitego Police FC yatsinze kuko ahuza cyane na Songa Isaie mu busatirizi 


Mushimiyimana Mohammed yari yagarutse hagati mu kibuga 

Muvandimwe Jean Marie Vianney asanzwe ari mu bakinnyi bacye mu Rwanda bashobora gutera umupira uteretse ukijyana mu izamu (Direct Free Kick). Iyi mpano ayisangiye na Eric Rutanga Alba (Rayon Sports) na Hakizimana Muhadjili (APR FC).

Wari umukino ikipe ya Mukura VS yakinnye ubona bamwe mu bakinnyi bari mu myanya badasanzwemo kuko Rugirayabo Hassan umenyereweho gukina inyuma iburyo yagiye ibumoso kuko Mutijima Janvier yarwaye mbere gato y’umukino ahita ava mu bakinnyi 11 bari kubanza mu kibuga bityo Kubwimana Cedric Jay Polly akina inyuma iburyo anitwara neza kuko yanabonye igitego muri uyu mukino.


Duhayindavyi Gael (8) imbere ya Osee Iyabivuez (2)


Nkomezi Alex asigaye akina mu mutima w'ubwugarizi bwa MVS kuko yahoze akina hagati 

Police FC bari bakoze impinduka imwe mu bakinnyi 11 bahuye na Etincelles FC kuko Mushimiyimana Mohammed yari yagarutse hagati mu kibuga afatanya na Eric Ngendahimana bitandukanye no ku mukino wa Etincelles FC aho Eric Ngendahimana yafatanyaga na Nzabanita David.

Mu gusimbuza, Haringingo Francis Christian umutoza wa Mukura VS ni we wabanje gukora impinduka akuramo Ndayishimiye Christophe ashyiramo Ndizeye Innocent ku munota wa 34’. Assouman Ntahobari asimbura Ciza Hussein mu gihe Lomami Frank yasimbuye Birahamire Abeddy.

Ku ruhande rwa Police FC, Uwimbabazi Jean Paul yasimbuye Hakizimana Kevin, Mushimiyimana Mohamed asimburwa na Nzabanita David mu gihe Iyabivuze Osee yasimbuwe na Peter Otema.

Police FC yahise igira amanota 40 mu mikino 24, imibare iyicaza ku mwanya wa kane imbere ya SC Kiyovu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 38. Uyu mukino wasize Songa Isaie rutahizamu wa Police FC yujuje ibitego umunani (8) muri shampiyona.

Haringingo Francis umutoza mukuru wa Mukura VS yabwiye abanyamakuru ko ababaye cyane kubona ikipe ye yinjira mu mukino mbere ikanabasha gutera imipira igana mu izamu ariko bikarangira Police FC iteye imipira ibiri gusa ikabona ibitego.

“Ni ibintu bimbabaje cyane kuko urebye neza uko umukino wari umeze n’umusaruro dukuyemo ni ibintu utakumva. Birambabaje ariko niko umupira umera, ikipe ya Police FC yahereye ku munota wa 89’ igeza mu minota y’inyongera ibona ibitego bibiri. Ni ukubyakira uko kuko twakinnye umukino mwiza tunabona uburyo tuburangaraho”. Haringingo


Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa MVS



Munyakazi Yussuf Lule umukinnyi wa Werurwe 2019 muri Mukura VS

Nshimiyimana Maurice umutoza wa Police FC yavuze ko ashima abakinnyi be bagize imbaraga zo kwishyura igitego bakanarenzaho ikindi kandi ko ari amanota atatu ashimishije.

“Ndabanza gushimira Imana gutsindwa igitego ukava inyuma ukakishyura ni ubwitange bukomeye bw’abakinnyi bakoresheje imbaraga zose zishoboka. Icya mbere ni ukwishimira amanota atatu tubone kuri uyu mukino”. Nshimiyimana


Nshimiyimana Maurice umutoza mukuru w'umusigire wa Police FC

Rayon Sports yatsinze AS Muhanga ibitego 3-1 mu mukino waberaga kuri sitade Muhanga, Ulimwengu Jules yatsinzemo ibitego bibiri ahita agira ibitego 14 ayobora abandi kuko arusha Hakizimana Muhadjili igitego kimwe. Igitego cya gatatu cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu mu gihe igitego rukumbi cya AS Muhanga cyatsinzwe na Niyongura Danny.



Biramahire Abeddy imbere ya Nsabimana Aimable bumvana imbaraga bashaka umupira 

Etincelles FC yatsinze Amagaju FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Rachid Mutebi rutahizamu wahoze muri Mukura VS. Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 54 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 57 mu mikino 24 amakipe yombi amaze gukina.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Police FC XI: Bwanakweli Emmanuel (GK,27), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Nsabimana Aimable 13, Manzi Huberto Sinceres 16, Eric Ngendahimana (C,24), Iyabivuze Osee 22, Mushimiyimana Mohammed 10, Songa Isaie 9, Ndayishimiye Antoine Dominique 14, Hakizimana Kevin 25.


MVS XI: Wilondja Ismael (GK,22), Kubwimana Cedric 16, Rugirayabo Hassan 5, Nkomezi Alex 30, Iragire Saidi 3, Sibomana Patrick Papy 11, Biramahire Abeddy 23, Duhayindavyi Gael 8,Munyakazi Yussuf Lule 20, Ndayishimiye Christophe 7, Ciza Hussein (C,10).


Dore uko umunsi wa 24 warangiye:

Kuwa Gatanu tariki 26 Mata 2019

-Kirehe FC 1-0 Gicumbi FC

-AS Kigali 1-0 Kiyovu SC

Kuwa Gatandatu tariki 27 Mata 2019

-FC Marines 1-0 Musanze FC

-Espoir FC 1-1 Sunrise FC

-APR FC 3-0 Bugesera FC

Ku Cyumweru tariki 28 Mata 2019

-AS Muhanga 1-3 Rayon Sports  

-Mukura Victory Sports 1-2 Police FC  

-Etincelles FC 1-0 Amagaju FC  


Uva ibumoso:  Iragire Saidi (MVS), Hakizimanan Issa (Police FC) Vidic na Gael Duhayindavyi (MVS) abakinnyi bose bakomoka mu Burundi 


Nzabanita David (8) Lomami Frank (MVS, umuhondo) na Manzi Huberto (16)



Ikipe y'abato ba Mukura VS bareba umukino   


CIP Karangwa Maurice umunyamabanga wa Police FC


DCGP Stanley Nsabimana aho Police FC iri aba ahari 


ACP Jean Bosco Rangira ategereje igitego cya kabiri cya Police FC


Mitima Isaac myugariro wa Police FC ufite ikibazo cy'imvune idakanganye yari yaje gufana bagenzi be





Songa Isaie rutahizamu wa Police FC amaze kugeza ibitego 8 


Abafana ba Police FC bari muri sitade Huye

Umwe mu bafana ba Mukura VS yari yiyambuye afana ikipe ye  


Rugirayabo Hassan usanzwe akina inyuma iburyo yakinnye ibumoso muri uyu mukino



MVS bishimira igitego batsinze hakiri kare 


Gael Duhayindavyi acenga Hakizimana Kevin (25)









Amakipe yishyushya mbere y'umukino 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND