RFL
Kigali

Miss Mutesi Jolly yasangije abantu ingingo 3 zabafasha guhangana n’urucantege-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/04/2019 12:01
1


Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yatangaje ko mu bihe bitandukanye yagiye abona benshi bantinya gukurikira inzozi zabo batinya uko bazakirwa n’uko bazavugwa muri sosiyete. Kuri we avuga ko yize byinshi kandi hari uburyo butatu abona bwagenderwaho na benshi mu guhangana n’urucantege.



Mu kiganiro na INYARWANDA, Mutesi Jolly yavuze ko yatangiye kujya inama ashingiye ku izina afite yifuza kugira akamaro kuri benshi bamukurikira umunsi kuwundi. Ati “….Ni mu rwego rwo kugira ngo mbyaze umusaruro ‘platform’ mfite kuko mfite abankurikira kandi ni n’ibintu nkunda,”

Yavuze ko mu bihe bitandukanye aganira na benshi barimo n’inshuti ze agasanga hari abatinya kumenyekana bari bafite n’amahirwe yo kugira aho bagera. Yatanze urugero rw’uko mu mwaka  w’2019 hari abakobwa batinye guhatana muri Miss Rwanda, batinya uruvugo.  

Ati “ Nk’umwaka ushize hari abana twaganiraga ubona ko afite amahirwe agiye no muri Miss ashobora no kuba Miss Rwanda ariko akavuga ati njyewe ndatinya kumenyekana ibintu abantu bakwirirwa bamvuga sinabishobora,”

Yakomeje ati “Uretse no kuba Miss no mu bundi buzima busanzwe urareba ukabona hari abishimira kuba bamenyekana ariko bagatinya uruhande rw’ibizavugwa nibamenyekana.  

Ati: “Naratekereje nsanga ndi umwe mu bantu bamenyekanye kuki nakoresheje ibyo nzi nkajya inama ya bimwe mu bintu umuntu yakwifashisha ahangana n’urucantege,”

Miss Mutesi Jolly avuga ko ari byiza gukurikira inzozi zawe.

Mu butumwa bw’amashusho, Miss Mutesi Jolly yanyujije ku rukuta rwe rwa Youtube, yavuze ko yizera neza ko ibikorwa bivuga cyane kurusha amagambo, ajya inama y’uko niba umuntu ashaka guhangana n’urucantege akwiye gukomeza gukora kandi cyane atumbiriye intego yihaye mu buzima bwe.  

Yagize ati “Nshingiye kubyo nanyuzemo nizera ntashindikanya ko ibikorwa bivuga cyane kurusha amagambo. Rekera gukomeza guhangana n’abantu ndetse n’ibivugwa ahubwo ukore cyane ushyiremo imbaraga kugira ngo uhangane n’ibivugwa ugere kure,”

Mutesi Jolly yavuze ko ari byiza kwakira kwemera kutemeranya n’umuntu cyangwa n’abantu kandi ugakomeza kubahana igitekerezo cya mugenzi wawe.  Mutesi yumvikanishije ko ku isi ‘nta muntu ushimisha bose’ ari nayo mpamvu buri wese akwiye gukora akurikira inzozi ze aho kugira ngo hagire umuntu umuhitiramo uko azabaho n’ibyo agomba gukurikiza.

Ati “Umenye ko igihe cyose ukiri ku isi n’ubwo waba ugurisha ‘ice cream’ ntuzigera ushimisha buri wese. Wihagarika inzozi zawe kubera abantu. Twese twaremewe gukora ibintu bitandukanye kandi ku mpamvu zitandukanye.”

KANDA HANO UREBE MISS MUTESI JOLLY AJYANA INAMA MU GUHANGANA N'URUCANTEGE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • turatsinze4 years ago
    Uyu mukobwa ntamukunda avuze neza. ibitekerezobye biratuma nisubira.





Inyarwanda BACKGROUND