RFL
Kigali

Bishira Latif yafashije AS Kigali gutsinda Kiyovu SC, byoroshya imibare ya Police FC mu gushaka umwanya wa 4

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/04/2019 18:08
0


Igitego cya myugariro Bishira Latif cyo ku munota wa 51' cyatumye AS Kigali icyura amanota atatu y’umunsi wa 24 nwa shampiyona nyuma yo gutsinda Kiyovu SC igitego 1-0 mu mukino waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu.



Bishira Latif yafashije AS Kigali kugira amanota 33 mu mikino 24 bityo iba yicaye ku mwanya wa gatandatu (6) bityo Espoir FC ijya ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 31 kuko ifite umukino izakiramo Sunrise FC kuri uyu wa Gatandatu.

Wari umukino ikipe ya AS Kigali yakinaga nyuma yo kwirukanwa kwa Masud Djuma Irambona wari umutoza mukuru wa AS Kigali ndetse ukaba umukino wa kabiri kuri Kiyovu Sport yatsindwaga nyuma yuko ku munsi wa 23 wa shampiyona yari yatsinzwe na Gicumbi FC igitego 1-0.

Bishira Latif myugariro wa AS Kigali watsinze igitego ku munota wa 51'

Kuba SC Kiyovu yatakaje umukino w’uyu munsi wa 24, biratuma ikomeza kugira amanota 38 mu mikino 24 mu gihe Police FC barwanira umwanya wa kane iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 37 mu mikino 23 ya shampiyona 2018-2019.

Bivuze ko mu gihe Police FC yatsinda Mukura Victory Sport mu mukino bafitanye ku Cyumweru tariki 28 Mata 2019 i Huye, Police FC yahita igira amanota 40 mu mikino 24.

Police FC kuri ubu itozwa na Nshimiyimana Maurice bita Maso, niyo kipe yonyine iba mu mujyi wa Kigali yabashije gutsinda Mukura Victory Sport mu mikino ibanza ya shampiyona 2018-2019. Police FC yatsinze Mukura VS ibitego 2-1 kuri sitade ya Kigali. Andi makipe arimo; APR FC, Kiyovu Sport na Rayon Sports yose yagiya atsindwa na Mukura VS mu mikino yo ibanza.

Mukura VS yatsinze APR FC igitego 1-0 tariki 3 Mutarama 2019, itsinda Rayon Sports ibitego 2-1 tariki 28 Ukwakira 2018 inatsinda SC Kiyovu igitego 1-0 tariki 3 Ugushyingo 2018.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2019, Kirehe FC yatsinze Gicumbi FC igitego 1-0 mu mukino waberaga i Nyakarambi. Nshimiyimana Aboubakar myugariro wa Gicumbi FC yahawe ikarita itukura muri uyu mukino.

Kirehe FC yahise igira amanota 20 mu mikino 24 iguma ku mwanya wa 15 mu gihe Gicumbi FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 23 mu mikino 24.



Kiyovu Sport bagomba kwihanganisha abafana kuko bamaze gutakaza imikno ibiri ikurikirana 

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Bate Shamiru (GK,21),Ngando Omar 2, Bishira Latif 5, Niyomugabo Claude 16, Benedata Janvier 4, Ntamuhanga Thumaine Titi (C,12), Nsabimana Eric Zidane 14, Farouk Ruhinda El Saifi 9, Ndayisenga Fuad 10, Ishimwe Kevin 17 na Ndarusanze Jean Claude 11.

SC Kiyovu XI: Ndoli Jean Claude (GK,1), Serumogo Ally2, Ahoyikuye Jean Paul 4, Rwabuhihi Aimée Placide 6, Ngirimana Alex (C,15), Habamahoro Vincent 13, Kalisa Rachid8 , Heron Scarla 17 , Yamin Salum 7, Gyslain Armel14 na Nizeyimana Jean Claude 10.

Dore uko umunsi wa 24 uteye:

Kuwa Gatanu tariki 26 Mata 2019

-Kirehe FC 1-0 Gicumbi FC (Nyakarambi, 15h30’)

-AS Kigali 1-0 Kiyovu SC (Stade de Kigali, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 27 Mata 2019

-FC Marines vs Musanze FC (Stade Umuganda, 15h30’)

-Espoir FC vs Sunrise FC (Rusizi, 15h30’)

-APR FC vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 28 Mata 2019

-AS Muhanga vs Rayon Sports (Stade Muhanga, 15h30’)

-Mukura Victory Sports vs Police FC (Stade Huye, 15h30’)

-Etincelles FC vs Amagaju FC (Stade Umuganda, 15h30’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND