RFL
Kigali

Burundi: Natacha yasuzuguye bikomeye Sheebah amuha gasopo yo kuzaririmba indirimbo bakoranye mu gitaramo afite i Bujumbura

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/04/2019 18:03
3


Mu Burundi muri iyi minsi mu bijyanye n’imyidagaduro nta kindi kiri kuvugwa uretse igitaramo cyatumiwemo Sheebah kizabera mu mujyi wa Bujumbura cyanatumiwemo abahanzi b’i Burundi nka Sat B, MB Data, Iryn Tina ndetse na Natacha wamaze gutangaza ko atazitabira iki gitaramo mu gihe habura iminsi micye ngo kibe.



Natacha yahakanye ibyo kuririmba muri iki gitaramo ubwo yari ageze i Bujumbura avuye mu Butaliyani. Aganira n’abanyamakuru uyu muhanzikazi yatangaje ko atazitabira iki gitaramo kuko abagiteguye batigeze bamuganiriza, ikindi ngo na Sheebah ngo ntabwo yemerewe kuririmba indirimbo bakoranye.

Natacha yagize ati” Njyewe nka Natasha, Sheebah ni umuhanzi muto cyane kuri njye. gukorana performance nawe ntibyashoboka sinatuma icyubahiro cyanjye kigabanuka. Icya ngombwa, nakoranye performance na Fally Ipupa, ni cyo cya mbere. Kuririmbana na Sheebah naramwishyuye, amafaranga yanjye, indirimbo yanjye, ni iyanjye, yibeshye akiyiririmba ntabimuhereye uburenganzira, ntabwo azava aha i Burundi, kubera ko buri kintu cyose ni icyanjye.”

SheebahSheebah

Natacha na Sheebah bari bagiye guhurira mu gitaramo kimwe i Bujumbura

Iki gitaramo cya Sheebah Karungi byitezwe ko kizaba tariki 27 Mata 2019 kikazabera ahitwa Boulevard de l’Uprona. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi icumi (10000FBU) by’amarundi mu myanya isanzwe n’ibihumbi mirongo itatu (30000FBU) by’amarundi mu myanya y’icyubahiro. Uyu muhanzikazi azaba ari kumwe n’abandi bahanzi barimo SAT B, MB Data, Natacha, n'abandi bahanzi bakomeye mu gihugu cy’u Burundi.

REBA HANO INDIRIMBO "WANGU" NATACHA YAKORANYE NA SHEEBAH






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Safari muhindo4 years ago
    Naelle 22! Pw
  • Chris4 years ago
    Uwo natasha se ntazi na song ye nimwe ko numva yimanitse cyane ubwo azagerayo bahuuuu!!!!???? Cg inzozi ze zari ukuririmbana na Fally nkuko abyivugiraaa!!!!???
  • irakoze1 year ago
    nibisundi





Inyarwanda BACKGROUND