RFL
Kigali

NIGERIA: Umunyarwenya AY yashimiye umunyarwandakazi Isimbi Alliance wamufashije mu gitaramo “AYLIVE” agakina ari umugore we

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/04/2019 19:48
0


Umunyarwandakazi Isimbi Alliance umwe mu bakobwa bazwi muri filime nyarwanda yaguye imbibi z’umwuga we cyane ko kuri ubu ari kubarizwa muri Nigeria aho yagiye gukina muri filime imwe ahamya ko izaba ikomeye. Ariko kandi usibye iyi filime yagiye gukinamo, yanagaragaye mu birori bikomeye bitegurwa n’umunyarwenya AY.



Ayodeji Richard Makun wamamaye nka AY ni umwe mu banyarwenya b’ibyamamare bo muri Nigeria ndetse no ku mugabane wa Afurika. Akunze gutegura ibitaramo yita “AY Live” byitabirwa n’imbaga y’abakunzi ba filime ndetse na benshi mu byamamare muri uyu mwuga. Kuri iyi nshuro nanone AY yari yateguye igitaramo gikomeye yise AY Live.

Iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Lagos ku Cyumweru tariki 21 Mata 2019 kitabiriwe n'abantu benshi bari bakubise buzura icyumba cyabereyemo. Abitabiriye iki gitaramo basusurukijwe n'abahanzi banyuranye ubundi uyu munyarwenya AY akinira abitabiriye iki gitaramo imikino inyuranye. Umwe mu mikino yari yateguye “Dramma” ni wo Isimbi Alliance yagaragayemo akina ari umugore wa AY ibintu nawe ahamya ko ari indi ntambwe akomeje gutera.

Isimbi Alliance

Isimbi Alliance yashimiwe na AY Comedian

Nyuma y’ibi birori Isimbi Alliance yagaragaje ko yishimiye bikomeye kuba yarabashije gukinana na AY ku rubyiniro rumwe, abinyujije kuri Instagram uyu munyarwandakazi yashimiye bikomeye  AY ndetse agaraaza ibyishimo yatewe no gukinana n’iki cyamamare, AY icyamamare muri sinema ya Nigeria ntabwo yaryumyeho nawe yashimiye Isimbi Alliance kuba barakinanye.

Ibi birori Isimbi Alliance yagaragayemo muri Nigeria, byabereye muri Eko Hotel&Suites byitabirwa n’abantu b’ibyamamare barimo Guverineri Mr Babajide Sanwo-Olu, Ramsey Nouah; Lolo 1, Mike Ezuruonye, Warri Pikin n'abandi benshi banyuranye.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND