RFL
Kigali

Creative worship igiye kuba ku nshuro yayo ya 3 mu itorero Hope in Jesus Ministries

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/04/2019 16:01
0


Creative worship ni igitaramo ngarukakwezi gitegurwa n'itsinda rizwi ku izina ry'Abayuda worship team', gusa rikaba rigiye guhabwa irindi zina. Iri tsinda rikorera umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu itorero Hope in Jesus Ministries. Kuri ubu iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya gatatu.



Iri tsinda rimenyerewe ku izina Abayuda worship team rikorera muri Hope in Jesus ministries, rikaba rigamije kuramya no guhimbaza Imana ari nayo mpamvu nyamukuru ritegura iki gitaramo 'Creative worship' kiba buri kwezi. 

Creative worship season 3 iteganijwe kuba kuriki cyumweru tariki 28 Mata 2019 ikazabera ku Gishushu ku rusengero rwa Hope in Jesus Ministries ruyoborwa na Pastor Gakamuye Innocent kuva saa kumi zumugoroba kugeza saa mbiri z'ijoro. Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu ku bantu bose. 


Iki gitaramo kandi kizitabirwa n'abahanzi bamenyerewe muri Gospel, gusa amazina yabo ntarahishurwa dore ko bazamenyekana ku munsi nyir'izina.Inyarwanda.com yaganiriye n'ukuriye imiririmbire (Music director) Amani Laurent adushimangira ko iki gikorwa kizatangirira ku masaha. 

Yagize ati: "Iki gitaramo kizatangirira ku masaha yateganyijwe saa kumi zuzuye kandi agashya kazabonekamo ni uko itsinda ryacu rizahabwa irindi zina rishya ritari Abayuda worship team ryari risanzwe rimenyereweho.


Igitaramo Creative Worship kigiye kuba ku nshuro ya 3

UMWANDITSI: Joselyne Kabageni-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND