RFL
Kigali

Abahanzi b’ibyamamare barimo; Mani Martin, Mr Kagame,Green P, Jay C, Mico The Best,…bahuriye mu ndirimbo 'Indorerwamo' -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/04/2019 14:09
0


Mu minsi ishize zimwe mu ndirimbo zamamaraga mu ruhando rwa muzika nyarwanda ni izabaga zihuriyemo abahanzi benshi. Izi ndirimbo mu minsi ya vuba ntizari zikigaragara cyane, icyakora kuri ubu indi ndirimbo ihuriwemo n'abahanzi benshi b’abanyarwanda yamaze kujya hanze ikaba yitwa “Indorerwamo”.



Iyi ndirimbo 'Indorerwamo' yakozwe ku gitekerezo cya KJohn wayihurijemo abahanzi benshi, agendera kuri gahunda ya Leta yo guca 'Mukorogo'. Ni indirimbo yumvikanamo ubutumwa bw’abahanzi baba bataka uburanga bw’umukobwa utarigeze yisiga amavuta yamuhindurira uruhu. Ihuriwemo n’abahanzi b’ibyamamare barimo; Mico The Best, Green P, Jay C, Mr Kagame, Yemba Voice, Mani Martin na M1. Iyi ndirimbo igizwe n’iminota ine n’amasegonda 25’. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo “Indorerwamo” yakozwe na Producer Laser Beat.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO “INDORERWAMO” YA KJOHN N’ABAHANZI B’IBYAMAMARE

Mu kiganiro na Kalisa John uzwi nka Kjohn yatangarije Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ari iya mbere akoze muri gahunda nshya yatangiye zo gukora indirimbo zihuriyemo abahanzi benshi mu rwego rwo gukomeza guteza imbere muzika nyarwanda. Kjohn yahamirije Inyarwanda.com ko nyuma y’iminsi micye agiye guhita ashyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo cyane ko yatangiye gutunganywa. Ikindi Kjohn yatanagarije umunyamakuru ni uko iyi ndirimbo ibanjirije izindi nyinshi ari gutegura azatangira gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Kjohn

Indorerwamo indirimbo ya Kalisa John afatanyije nabandi bahanzi banyuranye biganjemo ibyamamare,...

Kalisa John ari we Kjohn ni umusore wamamaye nk’umwe mu bamamaza muzika y’u Rwanda abinyujije mu kuzikwirakwiza ku ma Cds. Nyuma yatangiye kwinjira mu itangazamakuru afungura ikinyamakuru cyitwa Kigalihit iki. Usibye ibi ariko uyu musore akunze kumvikana mu bitaramo binyuranye aba yateguriye abahanzi mu tubyiniro tumwe na tumwe hano mu mujyi wa Kigali.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO “INDORERWAMO” YA KJOHN N’ABAHANZI B’IBYAMAMAREBANYURANYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND