RFL
Kigali

Deborah Beza wari umaze imyaka 20 afite inzozi zo gukora umuziki yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Muhumure’-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/04/2019 14:37
3


Nyuma y'imyaka igera kuri 20 Deborah Beza afite inzozi zo gukora umuzingo (Album), kuri ubu yatangiye kuzikabya dore ko magingo aya indirimbo ye ya mbere yamaze kujya hanze. Ni indirimbo yise ‘Muhumure’ yakorewe muri The Groove Studio itunganywa na Producer Piano The Grooveman.



Deborah Beza ni umwe mu bantu bamenyekanye muri Uganda no mu Rwanda mu biterane byo gufasha abantu bari mu buzima bugoye. Igihe cye cyinshi mu murimo w' Imana ahora yumva yashimisha no kubona byibuze umutima w'umuntu umwe ubabaye amwenyura.

Muri iki gihe yashyiraga hanze indirimbo ye nshya yise ‘Nimuhumure’ twashyatse kumenya ikiri ku mutima we maze aherako atubwira ko nyuma y'Imyaka 20 ari bwo Imana isohoje ikintu cyari kimaze iminsi ku mutima. Yagize ati "Nyuma y'imyaka 20 ni bwo mbonye indirimbo ya mbere ijya hanze atari uko nabuze ubushobozi bwo gusohora indirimbo ahubwo ni cyo gihe Imana ibishimye ko isohoka"


Deborah Beza yamaze kwinjira mu muziki

Mu biterane bikomeye i Kamapla Debora Beza yakunze kugaragara afasha abatishoboye , yambika ababyeyi , atari uko akize kurusha abandi. Yagize ati:"Umutima ni wo utanga! Iyo umuntu ambwiye ikibazo cye nkabura icyo nkikoraho ndetse nkabura icyo mufashisha ndababara cyane  ariko iyo mbonye icyo nihera umuntu ubabaye ndishima. "

Kuri iyi nshuro Deborah Beza yaguye impano ye ashyira hanze ku mugaragaro indirimbo ‘Muhumure’.

Kuririmba azabifatanya n'uwo murimo wo kugeza ibyiza ku bantu batishoboye n'ababaye kuko habamo umugisha ukomeye nk’abitangaza muri aya magambo: “Ntacyo nzabifatanya n'uwo murimo w'Imana wundi nsanzwe nkora kuko umugisha wose mbona nywubara nk’aho Imana iri kungarurira , simba nshaka gushimwa n'umuntu nafashashije, ariko Imana nayo iyo nshoje icyo nshoboye nayo ikora icyo nkeneye ikampa umugisha."


"Muhumure" ni indirimbo itanga ihumure, ikaba ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza abafite imitima ibabaye ikakibutsa ko Umwami Imana yirahiriye kutabasiga.  Deborah Beza yavuze ko abaye ashimiye bikomeye uburyo  abanyarwanda bazakira iyi ndirimbo ye bityo akaba yizeye ko izagera kure cyane hashoboka. Avuga ko ari indirimbo yashyizemo imbaraga akayikora neza. Ati " Ni ukuri twakoresheje imbaraga dushoboye kugira ngo isohoke kandi twarasenze tuyikora tunemerara Imana gucisha uyu muhamagaro muri twe ."

KANDA HANO WUMVE UNASOMA AMAGAMBO (VIDEO LYRICS) Y’IYINDIRIMBO NSHYA YA DEBORA BEZA  “MUHUMURE”







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fifi4 years ago
    beza?cg nyabeza?hahahahha mumwaka utaha uziyita ZA KUKO KERA WARI NYIRABEZA UBU WIHINDUYE BEZA UBUTAHA NI ZA
  • Kamariza4 years ago
    Indirimbo nziza Denorah
  • David Muzima4 years ago
    Indirimbo nziza rwose ariko nkamwe muvuga ibyamazina ndunva nakibazo kirimo wenda nakazina kubuhanzi numufana wawe muri Kenya.





Inyarwanda BACKGROUND