RFL
Kigali

Muri 2005 ni bwo amashusho ya mbere yashyizwe kuri YouTube : bimwe mubyaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/04/2019 11:42
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 17 mu byumweru bigize umwaka tariki 23 Mata, ukaba ari umunsi w’113 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 252 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1927: Ikipe ya Cardiff City yatsinze ikipe ya Arsenal ku mukino wa nyuma w’igikombe cya FA, ikaba ariyo kipe yonyine itari iyo mu gihugu cy’ubwongereza (ni iyo mu kindi gihugu mu bigize ubwami bw’abongereza ariko itari iyo mu bwongereza) yabashije gutwara iki gikombe mu mateka y’umupira w’amaguru mu Bwongereza.

1929: Igihugu cya Turukiya cyizihije umunsi w’abana nk’umunsi mukuru mu gihugu cyose, kiba igihugu cya mbere ku isi kizihije uyu munsi.

1985: Ikinyobwa cya Coca-Cola cyahinduye uburyohe bw’uko cyari gisanzwe kiri, gihindurwa n’izina cyitwa New Coke, iki kinyobwa gishya cyakiriwe nabi n’abantu benshi bituma nyuma y’amezi 3 gusa cyongera gusubira ku buryohe n’izina bya mbere.

1990: Igihugu cya Namibia cyinjiye mu muryango w’abibumbye kiba igihugu cy’160 cy’ikinyamuryango w’uyu muryango.

1993: Abaturage bo muri Eritrea batoreye mu matora ya kamarampaka, ku bwiganze bw’amajwi ubwigenge bwacyo kuri Ethiopia.

2005: Bwa mbere ku rubuga rwa Youtube rwagezeho amashusho, akaba yari Me at the zoo yagezeho kuri uyu munsi mu 2005.

Abantu bavutse uyu munsi:

1791: James Buchanan, perezida wa 15 wa Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1868.

1858: Max Planck, umunyabugenge w’umudage, akaba ariwe ufatwa nk’umubyeyi w’ishami ry’ubugenge rya Quantum akaza no kubiherwa igihembo cyitiriwe Nobel nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1947.

1899: Minoru Shirota, umushakashatsi w’umuyapani akaba ariwe wakoze amata ya Yaoult nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1982.

1941: Michael Lynne, umushoramari wa filime w’umunyamerika akaba ari umwe mu bashinze inzu itunganya filime ya New Line Cinema nibwo yavutse.

1977: John Cena, igihangange mu mukino wa Catch akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

1985: Taio Cruz, umuririmbyi w’umwongereza yabonye iauba.

1987: John Boye, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyagana nibwo yavutse.

1988: Victor Anichebe, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya nibwo yavutse.

1988: Prince Buaben, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyagana nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1616: William Shakespeare, umwanditsi w’amakinamico n’umukinnyi wayo akaba n’umusizi w’umwongereza yaratabarutse, ku myaka 52 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

1998: James Earl Ray, umunyamerika wishe Martin Luther King, Jr. yitabye Imana, ku myaka 70 y’amavuko.

2007: Boris Yeltsin, wabaye perezida wa mbere w’uburusiya yaratabarutse, ku myaka 76 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru w’abatagatifu: Adalbert, George, na mutagatifu Gerard.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ibitabo (World Book Day)

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ururimi rw’icyongereza







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND