RFL
Kigali

“Nahinze umushyitsi ubwo Papa Francis yasomaga ibirenge byanjye”-Perezida Kiir wa Sudani y’Epfo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/04/2019 9:25
1


Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, yatangaje ko yahinze umushyitsi ubwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis w’imyaka 82 y’amavuko, yasomaga ibirenge bye basoje umwiherero w’iminsi ibiri waberega i Vatican.



Papa Francis yicishije bugufi imbere y’abanyapolitiki arapfukama asoma ibirenge bya Perezida Salva Kiir uyobora Sudani y’Epfo ndetse n’uwahoze ari Visi-Perezida we, Riek Machar utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Perezida Kiir yavuze ko umwiherero w’iminsi ibiri yakoreye i Vatican ari ‘uw’agaciro kanini’, atangaza ko yahinze umushyitsi ubwo Papa Francis yicishaga bugufi agasoma ibirenge bye. Umwiherero w’aba bayobozi bombi bawukoreye aho Papa Francis atuye.

Mu butumwa yatanze ku munsi wo kwizihiza izuka rya Yesu/Yezu (Pasika), Perezida wa Sudani y’Epfo, Kiir yavuze ko uruzinduko w’iminsi ibiri yakoreye i Vatican ruzifashishwa mu guharanira kugarura amahoro, kunga ubumwe no kugira igihugu gitekanye.


Perezida Kiir yavuze ko yahinze umushyitsi ubwo Papa Francis yasomaga ibirenge bye

Kiir kandi yaboneyeho gusaba uwahoze ari Visi-Perezida we Dr Riek Machar kugaruka i Juba ‘byihutirwa’ kugira ngo bashakire hamwe umuti w’amahoro arambye. Ati “Kuri uyu munsi twizihizaho Pasika nk’abayobozi banyu turi gukorera hamwe mu kuzana amahoro mu gihugu. Ntabwo twacyererewe. Ndatumira Dr Riek Machar ‘byihutirwa’ kugaruka i Juba kugira ngo dukorere hamwe mu gushakisha umuti w’amahoro no gushyiraho Guverinoma yunze ubumwe.”

Papa Francis asanzwe afite uburwayi bwo mu kaguru, kuya 11 Mata 2019, yasabye abari aho kumufasha agaca bugufi maze asoma inkweto z’abayobozi bo muri Sudani y’Amajyepfo. Perezida Kiir n’uwahoze ari Visi-Perezida we, bavuye i Vitican bemeranyije na Papa Francis kudasubira mu ntambara ahubwo bagashyiraho Leta y’ubumwe.

Papa Francis yasomye ibirenge bya Visi-Perezida wa Sudani y'Epfo, Taban.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DUSHIMIMANA Fidele4 years ago
    Urakoze cyane papa kukwicisha bugufi bingana gutyo. amahoro niyo dukwiye kubaha kuruta ibindi byose abantu barwanira byubusa kandi abaturage bari kuhatikirira.





Inyarwanda BACKGROUND