RFL
Kigali

NIGERIA: Isimbi Alliance yagaragaye mu gitaramo gikomeye cy’umunyarwenya w’icyamamare AY, aho banakinanye ari umugore we –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/04/2019 9:14
1


Umunyarwandakazi Isimbi Alliance umwe mu bakobwa bazwi muri filime nyarwanda yaguye imbibi z’umwuga we cyane ko kuri ubu ari kubarizwa muri Nigeria aho yagiye gukina muri filime imwe ahamya ko izaba ikomeye. Ariko kandi usibye iyi filime yagiye gukinamo, yanagaragaye mu birori bikomeye bitegurwa n’umunyarwenya AY.



Ayodeji Richard Makun wamamaye nka AY ni umwe mu banyarwenya b’ibyamamare bo muri Nigeria ndetse no ku mugabane wa Afurika. Akunze gutegura ibitaramo yita “AY Live” byitabirwa n’imbaga y’abakunzi ba filime ndetse na benshi mu byamamare muri uyu mwuga. Kuri iyi nshuro nanone AY yari yateguye igitaramo gikomeye yise AY Live.

Iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Lagos ku Cyumweru tariki 21 Mata 2019 kitabiriwe n'abantu benshi bari bakubise buzura icyumba cyabereyemo. Abitabiriye iki gitaramo basusurukijwe n'abahanzi banyuranye ubundi uyu munyarwenya AY akinira abitabiriye iki gitaramo imikino inyuranye. Umwe mu mikino yari yateguye “Dramma” ni wo Isimbi Alliance yagaragayemo akina ari umugore wa AY ibintu nawe ahamya ko ari indi ntambwe akomeje gutera.

Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Isimbi Alliance yatangarije umunyamakuru ko yishimiye gukinana n’abakinnyi b’ibyamamare, agakinira imbere y’imbaga muri Nigeria yewe n’imbere ya benshi mu byamamare bya sinema muri Afurika dore ko yadutrangarije ko ibi birori byitabirwa n’abandi bakinnyi b’ibyamamare.

Isimbi Alliance

Isimbi Alliance imbere y'imbaga muri Nigeria akinana na AY icyamamare muri sinema na Comedy yo muri Afurika

Tumubajije uko yahuye n’abamuhisemo n’impamvu ari we bahisemo, Isimbi Alliance yagize ati” Nahamagawe n’umu producer wo muri Nigeria witwa Moses, twamenyanye yaje mu Rwanda muri AMMA Award,  nyuma yaho twagiye tuvugana. Yaje kumbwira ko afite igitaramo akaba yifuza umukobwa muremure mwiza w’inzobe ugomba gukina ari umugore wa AY Comedian muri drama bari bateguye.”

Uyu mukobwa n'ubwo atashatse kuvuga birambuye ibyo bumvikanye ariko ahamya ko hari ibyo bumvikanye mbere y'uko agenda kandi yemeza ko biri kubahirizwa. Ikindi yatangarije Inyarwanda ni uko nyuma yo gukinana na AY muri uyu mukino hari filime bashobora kumushyiramo ku buryo biri mu bintu biri kumutinza muri Nigeria cyane ko ateganya gukina muri imwe muri filime z’aba bagabo b’ibyamamare muri Afurika.

Agaruka kuri iyi filime yatangaje ibyishimo yagize ubwo yakiniraga imbere y’ibyamamare muri sinema ya Afurika bari baje kwirebera ibi birori. Yagize ati”Bifuza ko tuzakorana na filime kandi nanjye ni byo nifuza mbese inzozi zanjye zabaye impamo, biri kundenga kubona nkina imbere y’ibyamamare muri sinema nka Ramsey N ,Genevieve N n'abandi benshi noneho gukina ndi umugore w'icyamamare nka Ay byandenze.”

Isimbi AllianceIsimbi Alliance yashimishijwe n'iyi ntambwe yateye muri Sinema nk'umwuga we,...

Isimbi Alliance yamenyekanye cyane kubera filime nyarwanda zinyuranye yagiye akinamo. Nyuma yaje kuba umunyamakuru, bituma n'ubundi atajya kure y’uruganda rw’imyidagaduro. Muri iyi minsi Isimbi Alliance ari kuvugwa mu itangazamakuru aho akunze kuvugwa mu rukundo n'umuraperi w'umunyarwanda Shizzo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi birori Isimbi Alliance yagaragayemo muri Nigeria, byabereye muri Eko Hotel&Suites byitabirwa n’abantu b’ibyamamare barimo Guverineri Mr Babajide Sanwo-Olu, Ramsey Nouah; Lolo 1, Mike Ezuruonye, Warri Pikin n'abandi benshi banyuranye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tamanga4 years ago
    Ariko hari ikintangaza,nonese simperuka uyu mudamu afite urugo?baratandukanye se?ibi nabyo byo kujarajara sibintu anyway nakomeze atere imbere.





Inyarwanda BACKGROUND